Isombe itekanye n’ikibonde

Ibikoresho

  • 1kg cy’isombe
  • ½ cy’Umufungo wa puwaro ntoya
  • Puwavro 1 nini
  • Amababi 5 ya sereri
  • Ibitunguru 2 by’umutuku
  • Utuce 10 twa tungurusumu
  • ¼ kg y’amavuta y’amamesa
  • Ikibiringanya 1
  • ikibonde igice
  • Onja 2
  • Gout 2
  • Maggi y’isombe
  • Amazi 4l
  • ¼ kg y’ Ifu y’ubunyobwa

Uko bitekwa

  • Tegura isombe
  • Fata amazi akonje nka litiro 3 ushyire ku muriro waka cyane.
  • zimaze kubira cyane shyiramo isombe wateguye
  • Nibyongera kubira cyane shyiramo ibitunguru n’ ikibiringanya, hanyuma ugapfundikira
  • hashize iminota 45 zibira cyane reba uko bimeze wongeremo amazi ashyushye nk’ibikombe bibiri, ureke byongere bibire cyane
  • Nibimara gutogota shyiramo amavuta, maggi sombe, onja na gouts, ukongera ukabireka bikabira gato
  • Shyiramo ya cya kibonde wagiye ukatamo duto hanuma ukagabanya umuriro kugirango gishye neza.
  • Reba ko zahiye niba zitarashya wongereho amazi ashyushye make make
  • Ushobora kongeramo ubunyobwa ku babukunda cyangwa se ukarekera aho.

Wabitegurana n’umuceri urimo simba mbiri

Recette yatanzwe na Nina.