Isakoshi ijyanye n’urunigi

Yanditswe: 22-08-2014

Iyi sakoshi n’urunigi rwayo byambarwa n’umuntu ugiye mu birori bitandukanye dore ko muri iyi minsi haba hari amakwe menshi, za graduation mu ma kaminuza, n’ibindi aho usanga abantu benshi bibaza uko baza kugenda bambaye muri ibyo birori ndetse n’accessoires bashyira kuri iyo myambaro.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto murabona ko sac à main wakitwaza ugiye mu birori igomba kuba ari nini itubutse mo kuburyo ijyamo telephone ndetse na make up zagufasha mu gihe ukeneye kongera kwisiga.

Usibye kuba igafasha gutwara udukoresho tw’ibanze iyi sac àmain igaragara neza kandi igatuma uyitwaje abona uko yifata mu gihe ari gutambuka mu ruhame rw’abantu benshi.
Uru runigi narwo ni rwiza iyo umuntu yambaye ikanzu igaragaza mu ijosi no mugituza, usanga bisa neza iyo yashyizeho urunigi runini rujyanye n’isakoshi.

Uru runigi n’isakoshi bijyanye byerekanye muri Kigali fashion show 2013, byakozwe na Thicissime

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe