Ni ryari watangira siporo nyuma yo kubyara ubazwe ?

Yanditswe: 22-08-2014

Nyuma yo kubyara ubazwe ntago ari byiza guhita watangira gukora siporo, ugomba byibuze kurindira hagashira ibyumweru hagati ya ya bitandatu n’umunani kimwe nk’ababyaye bisanzwe.

Nyuma y’aho wareba umuganga ugukurikirana akereba ko wakize neza, ndetse hari igihe ashobora kugusaba kujya ku muganga ngororamubiri akabanza kugukoresha imyitozo ituma umubiri wawe ndetse n’imyanya myibarukiro yawe isubirana neza.

Mu gihe rero muganga akwemereye ko watangira siporo, ugomba gutangirira kuri siporo zoroheje nko kugenda gahoro gahoro(marche),niba wari usanzwe umenyereye koga ushobora no gutangirira ku koga muri piscine ariko ukabikora ku rugero rworoheje cyane.
Uzagenda wongera buhoro buhoro uko uko ugenda wimenyereza iyo siporo.

Siporo ubujijwe

Niyo waba usanzwe ukunda gukora ibijyanye no kugorora imitsi cyangwa utabikunda, guhita ukora za abdominaux birabujijwe kuko imitsi yawe iba itari mu mwanya wayo neza mu gihe wabazwe. ndetse niyo usubiye iwawe irinde kujya uterura ibintu biremereye. wirinde na siporo zisaba imbaraga nko kwiruka, gusimbuka, gym tonic rusange.

hifashishijwe urubuga rwa magic maman

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe