Ibyiza byo kuganira mu muryango

Yanditswe: 25-08-2014

Muri iyi minsi biragoye kubona umuryango ufata umwanya wo kuganira birambuye. Ahandi ugasanga hari abatabiha agaciro , nyamara nubwo bidakorwa hise , kuganira ni umusingi w’iterambere rirambye mu ngo. Ibi ni bimwe kuganira Bizana mu rugo :

  • Kuganira ni kimwe mu bituma abashakanye babana neza, bubaka urugo rwabo bizeranye kandi bikabongerera urukundo hagati yabo.
  • Kuganira ni umuti wo gukemura ibibazo hagati y’abashakanye,gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo kandi byubaka urugo kuko bose baba bashyize hamwe ntibanyuranye mu magambo.
  • Iyo baganira bafata ingamba ku bibazo bireba urugo nko kuboneza urubyaro, imishinga yo kongerera umutungo urugo, uburere bw’abana...
  • Guhana amakuru : Abashakanye bagomba kugira ubushake bwo kumenya amakuru, bumva radiyo, basoma ibinyamakuru, bitabira inama bituma biyungura ubwenge. Mu biganiro byabo bagomba kugira umwanya wo guhana amakuru yubaka batagendeye ku mpuha n’ibindi bidafite akamaro ndetse bakungurana ibitekerezo bahitamo ibifitiye akamaro urugo rwabo.
  • Abashakanye bagomba kuganira n’abana babo kugira ngo bamenye ibyo bakeneye, ibyo bakunda n’ibibabangamira bakabibafashamo bitagombye kubagiraho ingaruka.
  • Gutega amatwi bifasha kumva ibitekerezo by’umuntu, amarangamutima afite, kandi biguha umwanya wo kumenya icyo usubiza udahubutse.

Ingaruko zo kutaganira

  • Ingaruka ku bashakanye bataganira ni nyinshi : bahorana ibibazo kuko batabiganiraho ngo babikemure. Umwe akora ibye atagishije inama undi, bahora mu makimbirane bigatuma abana bafatwa nabi.
  • Nta terambere riba mu rugo rw’abashakanye bataganira
  • Kuganira mu muryango ni ingenzi, ariko biba byiza iyo abagize umuryango bamenye igihe cyo kuganira, aho kuganirira ndetse nicyo kuganiraho. Nyuma yo kuganira ni byiza gufata umwanzuro ku byavuzweho.

Byanditswe hifashishijwe imfashanyigisho : “Noza imibanire yawe n’uwo mwashakanye” yateguwe na Migeprof

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe