CNF yamaganye abahishira ihohoterwa rikorerwa abana

Yanditswe: 26-08-2014

Ubwo yari mu nama n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 25 kanama,2014, Prezidante w’inama y’igihugu y’abagore (CNF), Mukasine Béatrice yamaganye abahishira ihohoterwa rikorerwa abana .

Ibi byavuzwe biturutse ku mwana uri mu kigero cy’imyaka ine wo muri Bugesera watwitswe ibiganza na se amuziza kuba yarataye amadarubindi ye. Mukasine yavuze ko ahanini ibi biterwa n’uko hari agihe abagore batinya kurega abagabo ngo kuko babona ko aribo batunze urugo ku buryo baramutse bafunzwe byabagiraho ingaruka mbi kurushaho.

Ngo uyu mugabo nyuma yo gutwika umwana we yaje kumukingirana mu nzu nyuma biza gutahurwa n’abaturanyi hashize iminsi ibiri.Mukasine yakomeje avuga ko iyo umugore w’uyu mugabo aza gutinyuka kurega umugabo we biba bitararinze kugeza aho byivumburirwa n’abaturanyi.

Mukasine arakangurira buri munyarwanda wese kudahishira umuntu wese ukora ihohotera cyane cyane arahamagarira abagore gutinyuka bakavugisha ukuri ku ihohoterwa babona mu ngo zabo batitaye kuko babona ko ababahohotera ari bo bafatiye runini umuryango.

Mukasine kandi yongeye gukangurira abagore guhagurikira gahunda yo kwigira no kwiyumvamo ubunyarwanda baharanira kurwanya ubukene dore ko ari kimwe mu bituma bahishira ababahohotera.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe