Tiramisu : Desseri iva mu Butaliyani

Yanditswe: 28-08-2014

Dore deseri iryoha cyane kandi itagoye gutegura. Gusa, hari ibikoresho bibiri bya ngombwa ugomba gukoresha. Ibyo bikoresho ntabwo bishobora gusimbuzwa n’ibindi. Mu gihe udashoboye kubigura ntabwo washobora gukora ino deseri.

Bwa mbere uba ucyeneye ubwoko bwa foromaje y’abataliyani yitwa "Mascarpone". Ino foromage iboneka muri frulep cyangwa muri super market yaba taliyani. Muri Nakumatt naho ushobora kuhabona Mascarpone iva mu gihugu cya Kenya ikorwa n’uruganda rwitwa Brown’s.

Ucyenera kandi ubwo kwa bisikwi (biscuits)bwihariye, ushobora gushaka ubwoko bwitwa "biscuits de Savoie" ni bisikwi ziba ari ndende, zifite isukari hejuru yazo zikaba zizwi kandi ku izina rya "biscuits à la cuillère" cyangwa "biscuits de champagne". Izi biscuit zivanwa mu gihugu cya Belgique wazibona mu ma supermerket akura ibicuruzwa byabo i burayi.

Cyangwa ugakoresha izindi bisikwi zitwa "amaretti",zikaba ari bisikwi ntoya z’utuziga zikorwa n’abataliyani. I Burundi ho, uhasanga izi bisikwi za Savoie na amaretti zikorerwa mu gihugu.

Ibyo ukoresha :

- Ipaki 1 ya bisikwi za Savoie cyangwa z’ amaretti.
- Ibiyiko 2 binini by’isupu by’inzoga ya liqueur (ibyiza nigukoresha iyitwa Amaretto di Saronno cyangwa iyitwa le Kahlúa cyangwa iyitwa Tia Maria) cyangwa se ugakoresha ubundi bwoko bw’inzoga zikomeye (nka Grappa, cognac cyangwa calvados).
- Itasi 1 y’ikawa itetse
- Garama 200 cyangwa 250 za Mascarpone (1 pot)
- Amagi 4 y’amanyarwanda, watandukanyije umuhondo n’umweru.
- Ibiyiko 4 by’isupu y’isukari y’umweru.

Uko bitegurwa :

Shyira biscuit(bisikwi) mu isahane maze usukeho ibitonyanga by’inzoga wahisemo. Maze usuke kuri buri biscya kawa wateguye( nk’ikiyiko gito kimwe kuri buri bisikwi). Bisikwi zigomba gutoha ariko ntizishwanyagurike.

- Gutandukanya amagi. Ugomba kwitonda ntihagire umuhondo namucye ujya mu gisorori wateganyije gushyiramo umweru.
- Mu gisorori kinini, ushyiremo Mascarpone hamwe n’imihondo y’amagi 4 hamwe n’isukari. Maze ubivange neza ukoresheje fuwe(fouet) kugeza aho bibaye nka creme.
- Ukubite imyeru y’amagi 4 na fuwe kuburyo bihinduka nk’igifuro cyangwa ikivuguto wanashyizemo akunyu gacye cyane (une pincée de sel).
- Vanga icyakabiri cy’umweru w’amagi umaze gukubita hamwe na ya creme ya Mascarpone.
- Nurangiza ufate wa mweru w’amagi usigaye ugende uwusuka kuri ya creme ya Mascarpone ariko wirinda kubivanga cyane.
- Mu gisorori cyiza cy’ikirahure, ugende ushyiramo kushe imwe ya creme, ikurikiwe na kushe ya bisikwi, ubundi indi kushe ya creme hejuru, indi kushe ya bisikwi maze bwanyuma ushyireho couche ya creme.
- Maze ubishyire muri frigo nk’amasaha 2 cyangwa 3(Igihe utarenza iri muri frigo ni amasaha 6)
Mbere yo kugabura, Unyanyagizeho agafu ka cacao wacishije mu kayunguruzo.

Yatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka Tel 0785296033, info@madamemarie.nl

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe