Ibikorwa bibabaje bikorerwa umugore bishingiye kuri gakondo mu muco

Yanditswe: 28-08-2014

Mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane muri Afrika usanga hari ibikorwa bitari byiza bikorerwa abagore n’abakobwa, bimwe bikorerwa ku mibiri yabo n’ibindi byo kubahohotera hashingiye ku myemerere no ku muco.

Gukata imyanya myibarukiro y’umugore : Gukata imyanya myibarukiro y’umugore bitanajyanye n’impamvu zo ku miti yatanzwe na muganga byakorerwaga abana bakiri bato, bigatangira bakata ibice bito bito bakagera aho bayikata yose, hakaba ubwo bikorwa kubera impamvu zigendeye ku muco cyangwa izindi mpamvu, rimwe na rimwe bakabigenderaho igihe kinini cy’ubuzima bwabo.

Ibi bikorwa n’ababa bashaka gutsimbarara ku muco, bakabifashwamo n’imiryango, amadini, cyangwa umuryango mugari wose, rimwe na rimwe ugasanga na leta ibigiramo uruhare.

Ugushinga urugo hakiri kare : gushinga urugo kandi umuntu atarageza ku myaka y’ubukure nkuko bisabwa n’amategeko (imibonano mpuzabitsina ibaye muri kiriya gihe igaragaza ugufata ku ngufu, nkuko abakobwa iyo urebye baba badafite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo ku bijyanye na gushinga ingo. Ibi bikorwa n’ababyeyi, abandi bantu mu muryango.

Gushinga urugo ku ngufu : Guhatirwa gushyingirwa cyangwa gushinga urugo, rimwe na rimwe inkwano igatangwa ku muryango, iyo yanzwe akenshi bitera ingaruka nyinshi kandi mbi. Ibi bikorwa n’ababyeyi, cyangwa abagize umuryango.

Yanditswe yifashishijwe imfashanyigisho yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’iteranbere ry’umuryango

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe