Imwe mu myitwarire mibi y’abana iterwa n’amakosa y’ababyeyi

Yanditswe: 28-08-2014

Imyitwarire y’ababyeyi niyo iha abana icyerekezo kizima cy’ubuzima kuko akenshi ibikomere abantu bagira mu bwana bibagiraho ingaruka bakuze, bikabatera ingaruka mbi mu imibanire yabo no mu muryango mugari.

Bamwe bahitamo kudashaka : hari abana bamwe bahitamo kudashaka bitewe nuko baba batarabonye ibyiza byo gushinga ingo aho baba barakuriye mu miryango irangwa n’amakimbirane bigatuma batinya kubaka batinya ko ibyo babonye mu miryango bavukamo byazababaho.

Abandi bahitamo kubyarira iwabo ntibashake : hari abahitamo kubyara bakazarera umwana ariko ukaba utababwira ibyo kubaka ingo

Kubana nabo bahuje ibitsina : kubera imibanire mibi babonana abagore n’abagabo, bamwe usanga batinya kuba bagira undi muntu w’incuti badahuje igitsina bikabaviramo kubana n’abo bahuje igitsina.

Gushaka imburagihe : bamwe mu bana bakurira mu miryango irangwa n’ubwumvikane buke hari ubwo bashaka batagejeje igihe kugirango bahunge amahane cyangwa ubukene babona mu miryango yabo.

Abajyanwa n’agahato k’umuco ngo batazasekwa ngo ntibashatse : hari abashaka ariko badakunze urugo ahubwo babitewe no gutinya ko bazabaseka ngo ntibashatse kandi bisa n’ikizira mu muco

Abajyanwa n’irari ry’ibintu ndetse n’ibyubahiro : bamwe bashaka kwigobotora ubukene bavukiyemo bakajyenda bakurikiye ibintu n’icyubahiro ariko nta rukundo.

Izi ngo zubakiye kuri ibi byavuzwe haruguru usanga zidakomeye ahanini bidatewe n’abana ahubwo bituruka mu miryango baba barakuriyemo ndetse n’ihungabana batewe n’imibanire y’ababyeyi babo.

Byanditse hifashishijwe imfashanyigisho “ Noza Imibanire yawe n’uwo mwashakanye” yateguwe na MIGEPROF

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe