Ibirayi bitekanye n’amagi
Ibikoresho
- Ibirayi 2kg
- Amagi 3
- Amavuta
- Inyanya 4
- Umunyu
Uko bikorwa
- hata ibirayi, ubironge
- bisaturemo uduce duto
- bitogose mu mazi make
- nomba ibirayi
- camutsa amavuta
- shyiramo igitunguru n’inyanya ubivange n’aya nombe y’ibirayi
- kubita amagi ushyiremo akunyu gake
- vanga inombe y’ibirayi n’amagi
- fata ipanu ushyushye utuvuta duke usukamo ya mvange
- Kugenda wubura uruhande rumaze gushya kugeza igihe bitagifata ku ipanu
Ushobora kubyarura ukasemo udusate dukase neza
Byanditswe na Gracieuse
Photo : internet