Ibintu 5 bihinyuza ingo zose

Yanditswe: 01-09-2014

Ibi ni ibintu 5 bikunze kuba mu ngo bikabangamira kugubwa neza mu rugo iyo abahuye nabyo batamenye uko babyitwaramo neza. Ingo zose zihangana na byibura kimwe muri byo cyangwa se byinshi, haba bakibana cyangwa se bamaranye imiinsi. Bikaba ari byiza ko abagiye gushakana baba babizi baranaganiriye uko babyitwaramo.
Ibyo bintu ni ibi :

-  Kudahuza  : buri bantu babiri babana bagomba kumenya uko bahuza kuko baba bafite imyumvire, uburere n’amateka atandukanye. Bisaba kubikorera kugirango bagera ku rwego bumvikana neza.

-  Imirebere y’isi : nabyo ni ngombwa kubimenya no kubivuga mbere kuko umwe ashobora kuba ashaka kuba mu kindi gihugu, undi atabishaka cyangwa se umwe ashaka inzu undi ashaka imodoka bikaba byatera amakimbirane. hano bisaba kp abantu bataganzwa n’isi ngo bashake kwigana abandi

-  Ibintu biba bitunguranye : uburwayi bw’umwe mu bashakanye cyangwa kurwaza umwana, ibyago bindi, ubushomeri, kubura urubyaro n’ibindi byaza bitateguwe.

-  Kurutisha urugo indi gahunda urugo ntirwitabweho : ibi bishobora guterwa n’ingeso mbi umwe mu bashakanye agira nko gusinda, guca inyuma,… cyangwa se gutwarwa igitugu n’ikindi kintu yaba akazi, incuti, n’ibindi umuntu aba atabasha kwigobotora bimutwara umwanya urenze ukwiriye ku buryo haza ikibazo mu rugo

-  Kwikunda  : aha bigaragara buri wese mu bashakanye adashaka kwitangira mugenzi we ,buriwese akaba nyamwigendaho.

Birashoboka ko urugo rwaca muri bimwe muri ibi bibazo kandi rugasigara rwemye, gusa bisaba kubikorera no kuba abashakanye bafite urufatiro rukomeye rw ‘urugo rwabo.
Byavuye mu nyigisho za Mary Kamanzi
photo : Internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe