Impamvu Loni izongera umubare w’abapolisikazi boherezwa mu butumwa

Yanditswe: 02-09-2014

Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisikazi 75 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi. Bamwe bari muri Haiti, Mali, South Sudan, Ivory Coast, Liberia na Centrafrika. Mu baheruka koherezwa muri Centrafrika harimo abapolisikazi 14 mu b’abapolisi 140. Muri rusange abapolisikazi bo mu Rwanda bangana na 20%y’abapolisi bose hamwe. izi rero ni zimwe mu mpamvu hakenewe umubare mwinshi w’abapolisikazi :

Ibihugu bimwe na bimwe abagore ntibemerewe kuvugana n’abagabo : hari ibihugu bimwe na bimwe biba bifite umuco uvuga ko umugore atemerewe kuvugana n’umugabo ugasango iyo abapolisi boherejwe muri bene ibyo bihugu bibagora kuvugana n’abagore baho mu gihe batari kumwe n’ababagore b’abapolisikazi.

Kuganira n’abagore bahohotewe mu ntambara : mu gihe cy’intambara abagore nibo akenshi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ugasanga bakeneye undi mugore mugenzi wabo biyumvamo wabaganiriza ku ihohoterwa bakorerewe.

Kwereka urugero rwiza abagore bo mu bihugu boherejwemo : iyo abagore n’abakobwa babonye abanyamahanga baje kubabungabungira umutekano bibafasha kwiyumvisha uruhare rw’abo mu kugarura amahoro nk’abanyagihugu dore ko ingaruka nyinshi z’intambara ziba zaribasiye abagore b’abana.

Gushimangira gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye : mu nzego zose umugore akeneye guhabwa umwanya wo kwerekana ubushobozi bwe, ari nayo mpamvu Loni nayo isanga abagore bagomba kongerwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

Loni isaba abagore kudatinya kujya mu bikorwa byo kugarura amahoro ku isi ndetse no kwinjira mu biporisi by’ibihugu muri rusange ngo kuko ari umwanya abagore baba babonye wo kugaragaza ubushobozi bwabo.

Gracieuse
Photo Internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe