Insokozo ya week end ku bafite imisatsi karemano

Yanditswe: 04-09-2014

Kera abanyarwandakazi ndetse n’abanyafrika muri rusange batungaga umusatsi karemano (naturel) kandi mwinshi, nyamara muri ino minsi usanga abafite bene iyo misatsi ari bake kuko ngo babona byabagora kuyisokoza.

Iyo uganiriye n’abakecuru bamwe bakubwira ko ngo nubwo ibyuma birambura imisatsi byari bitaraza, ngo bari bifitiye uburyo bwabo gakondo bakoreshaga nko kurambuza imisatsi urujyo rushyushye nyuma ugasigamo ikimuri( amavuta y’inka).
Kuri ubu abatunga imisatsi karemano bavuga ko nabo bitabarushya kuyisokoza kuko bitwararika bakarazamo ibituta niyo byaba binini bikarambura imisatsi ku buryo mu gitongo byoroha kuyisokoza.
Umusatsi utadefrije nawo usaba kwitabwaho, kuwusiga amavuta no kuwumesamo ukagira isuku.

nko kuri iyi nsokozo kugirango abashe kuwusokoza gutya, yasizemo amavuta maze asukaibituta by’inyabubiri. abihambuye byari bifite iyi sura.
uko inyuma hayo hameze :

Gracieuse

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe