Ibyo ukurikiza mu kwambarira ubukwe

Yanditswe: 19-07-2014

Turi mu gihe haba amakwe menshi umuntu aba akeneye kugira imyenda itandukanye kadi irimbitse. Usibye rero amakanzu , imikenyero ndetse n’ama bazins(boubou)ikunze kugaragara nk’imyenda y’ibirori. Turabagira inama wakurikiza mu gihe uhisemo kwambara ubundi bwoko bw’imyenda ijyanye n’ibirori by’ubukwe.

Ku mihango iba mu gitondo na nyuma ya saa sita wakwambara ikanzu ngufi ndetse na ensemble (suit,)

Ku mihango iba nyuma nimugoroba : ikanzu ndende, imyenda migufi ugashyiraho accessories zigaragara cyane.

Ibindi wakwitondera :

• Irinde kwambara imyenda y’ibara ry’umweru gusa kuko umugeni ariryo bara aba yambaye.

• Wirinde kandi no kwambara ibara ry’umukara kereka ari muri dinner

• Kwambara imyenda ijya gusa n’iy’abaherekeje umugeni ntacyo bitwaye

• Kwambara imyenda ya gikobwa ikwiriye mu rwego rwo kubahisha abagutumiye . imyenda ya sexy cyane, yo gusohokana aho babyinira( ibonerana, idafite udushumi ntago ijyanwa mu bukwe.etc,..) ishobora gutuma abantu bakwibazaho,

Mu gihe wumva ushidikanya k’umwenda mbere yo kuwambara wawihorera.

Colombe
photo : kigali fashion show, moderi zahimbwe na Uzuri K&Y

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe