Isupu ya epinari

Yanditswe: 07-09-2014

Muri iyi minsi hari ubukonje bwinshi, ni byiza kunywa isupu, ituma wumva umerewe neza kandi ikaguha n’intungamubiri.

Ibikoresho ku bantu 8

Umufungo umwe wa epinari
Karoti ziringaniye 3
puwaro 2
ibirayi 3 biringaniye
Umufa w’inyama l1,5
inyanya 2 ( niba ubishaka)
amavuta ibiyiko 2 binini

Uko itegurwa
oza neza izo mboga zose uzikatemo uduce duto, epinari uzitotore

shyushya amavuta ku muriro mu isafuriya nini
namara gushyuha cyane , shyiramo puwaro ureke impumuro yazo izamuke ariko ntizifate ibara
shyiramo epinari , ibirayi, na karoti, ugaragarure umwanya munini ureke epinari zise n’izihinduye ibara zitari icyatsi kibisi cyane,
ongeramo umufa urengeze bibire nk’isaha.
yisye ukoresheje paswari cyangwa akandi kamachini kabugenewe.
yisubize ku muriro ibire cyane, ushyiremo akunyu gake. Niba ifashe cyane ushobora kongeramo amazi make ashyushye
yitegure igishyushye, utegurane n’umugati.

Niba

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe