zimwe mu mpamvu zo gushaka n’ingaruka zabyo ku rugo

Yanditswe: 08-09-2014

Naganiriye n’umukobwa ufite ikibazo cyo guhitamo mu bahungu babiri kandi koko mbona byamuteye ikibazo, ndamubaza nti “ Mbwiza ukuri, bose ubakunda kimwe ?” ati “reka reka, nta n’aho bahuriye, X ndamukunda cyaneee kandi nawe arankunda pe ! Ariko Y mbona ariwe uzagira icyo amarira nitubana kubera afite avenir, azi ubwenge kandi afite connexion ku buryo azabona akazi keza”

Nakurikiye ikiganiro kuri radio, umuhungu asobanura ko umukobwa bakundanye yamuhemukiye, none ntazirirwa ashakisha ibyo gukunda undi, azareba mu bamwegereye uwo yapfa kwihanganira ingeso ze

Abakobwa n’abahungu bakuze bo, mu muco wacu, iwabo babahatira gushaka kuko “HAGEZE”, nk’aho hari imyaka ntarengwa yashyizweho bakemera uje mbere.

Abandi bakora ubukwe, kuko umukobwa yatwaye inda, imiryango igaterana icyemezo kigafatwa kandi bataranakundanye.

Abandi bana cyane ab’imfubyi bagashakisha aho baba bumva ko ari iwabo kubera kurambirwa gucumbikirwa.

Uko rero urugo rwatangiye biha uwo mwarushinganye izina runaka. Ingero :

  • Uwo mwarushinganye ni umu fournisseur (ashinzwe kukubonera ibyangomwa mu buryo bw’amafranga….)
  • Uwo mwarushinganye ni umusimbura « substitut » : ibi biba cyane cyane igihe umwe yagize guhemukirwa n’uwo yifuzaga mu by’ukuri
  • Uwo mwarushinganye ni umutwaro : Wamufashe kuko hageze, cyangwa bamuguhatiye
  • Uwo mwarushinganye ni umutako : Kimwe n’imodoka nziza cyangwa, Telephone nziza, ibi biba cyane ku bakurikirana ubwiza bw’inyuma
  • Uwo mwarushinganye ni adresse
  • Uwo mwarushinganye ni icyambu kikugeza ku ntego runaka : Kujya I Burayi, Kubona ubutunzi.

Ntabwo rero nabirangiza, gusa igihe usoma ibi wakwibaza urugo rwawe uko rwatangiye. Akenshi Padiri/ Pateur barabaza bati kuki mugiye gukora ubukwe ? Igisubiro kuri twese kirasa : Turakundana…
Ariko urwo “Rukundo” rufite ibisobanuro bitandukanye. Rero hari urukundo rufite impamvu runaka, hari n’urukundo rwimeza mu mutima aho ukunda umuntu uko ameze, uko ateye nta kindi ukurikiye.

Murumva rero ko niba warakoze ubukwe n’umu “Fournisseur” umunsi atazabasha kuzuza iyo nshingano, cyangwa umunsi uzabona wihagije mu buryo bw’amafranga, nta mwanya azaba agifite mu buzima bwawe.

Niba uwo mwarushinganye yari “substitut” cyangwa uri hafi ahongaho, hari umunsi uzahura n’usa neza nk’uko wifuza, kuko uwo wifuza aba ari mu mutwe wawe. Iyo ubana na “substitut” uhora ushaka kumwereka ko adasa n’uri mu mutwe wawe. Ubwo se umunsi wabonye hanze usa n’uko ushaka uzabigenza ute ?

Icyakorwa
Niba uri mu rugo, uzi neza ko intangiriro yarwo atari urukundo ruri inconditionnel, ugomba gutangira guhindura ibitekerezo byawe, ugatangira kubona umufasha/tware wawe nk’undi wowe, nk’uwo mugomba kubana mu buzima bwose cyangwa muri byose . Ikindi ugahinga urukundo rudasanzwe mu mutima wawe, ntiwite gusa ku cyo umutegerejeho, ukita no ku cyo we agutegerejeho.

Birashoboka cyane ko mwaba mwaratangiye nabi ariko mukarangiza neza, byose biterwa no Kwizera mufite mu mitima yanyu, n’ubushake ko ibintu bihinduka.
Ikibazo si ibibazo muri gucamo, ahubwo ikibazo ni uko mwabyitwaramo ngo bikemuke.

Nk’uko nabivuze nta rugo rusa n’urundi, ufite ikibazo cyihariye aba agomba inama zihariye bijyanye n’urugo rwe.

Abatararushinga rero, Mbifurije kurutangira neza.
Kunda T
Photo:Internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe