Ikandamiza rikorerwa abagore muri Arabia Saudite

Yanditswe: 10-09-2014

Arabia Saudite ni kimwe mu bihugu bigikandamiza umugore, dore ko bivugwako mu bihugu nkibi bigengera ku mategeko ya Islam hifashishishwa umuco ndetse n’amategeko ya Shalia mu gupfobya umugore.

Bimwe mu bikorwa bipfobya umugore muri Arabia Saudite

Kudatwara imodoka : muri Arabia Soudite nicyo gihugu cyonyine ku isi cyitemerera umugore gutwara imodoka

Kugira umuntu w’igitsina gabo ubacunga : umugore n’umukobwa bo muri Arabia Saudite bagoma kugira umuntu w’igitsina gabo yaba musaza wabo, umugabo bashakanye cyangwa se papa we.
uyu muntu uba ugenzura umugore niwe uha uburenganzira umugore mbere yo gukora ibikorwa bikurikira :
• Gutangiza ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi,
• Kwemererwa gukora urugendo mu mahanga
• Kuvurwa ibikomere no kubagwa
• Gufungura konti muri banki
• Uburenganzira bwo gushyingirwa no gutandukana nuwo mwashakanye

Muri 2005 Fatima Mansour ni umwe mu bagore bahitiwemo nabi n’umurinzi wabo yagize ati :“nabanaga n’umugabo wanjye mu mahoro nta kibazo ariko kuko musaza wanjye yari umurinzi wanjye kandi adashaka uwo twashakanye, yafashe icyemezo cyo kudutandukanya. Nahisemo kwibera muri gereza imyaka ine hamwe n’agakobwa kanjye kari gafite umwaka umwe aho gusanga musaza wanjye akazampohotera mbere yuko urukiko ruducira urubanza”

Ivangura rishingiye ku gitsina : Amazu menshi muri Arabia Saudite agira imiryango yihariye abagabo basohokeramo niy’abagabo. usibye ivangura rikorerwa mu miryango kandi ngo no mu kazi abagore baba bafite amahirwe make mu guhatanira akazi n’abagabo aho bavugako 90% by’amahirwe mu kazi biba byihariye abagabo gusa.

Uburenganzira ku mutungo : Iyo umugore ashaka kugurisha cyangwa kugura umutungo runaka muri Arabia Saudite bisaba ko aba afite abatanga buhamya b’abagabo batandatu aho usanga bigoye ko umugore yabona abagabo batandatu bemera kujya mu rukiko ahubwo ugasanga bisaba ko batanga ruswa kuri abo bagabo.

Nubwo usanga hari ibigenda bihinduka mu guha uburenganzira umugore muri Arabia Saudite haracyari inzira ndende mu guha umugore uburenganzira nk’ubw’umugabo.
Byavuye kuri Wikipedia

Gracieuse

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe