Ibintu 5 byereka abana ko bakunzwe
Buri muntu yaba umukure yaba umwana agira ikintu kimwereka urukundo kurenza ibindi. By’umwihariko ku bana, ni byiza ko ababyeyi bamenya icyo buri mwana aba akeneye kugirango yumve akunzwe kugirango bakimukorere bigatuma akura yumva akunzwe mu muryango.
Umwanditsi Gary Chapman yatanze uburyo butanu umwana cyangwa abantu bakuru bumvamo ko bakunzwe bitewe na buri wese uko aremye.
Diane Muhimakazi inararibonye mu kurera abana yadusobanuriye buri buryo bwose :
Kubwirwa amagambo meza (parole varolisant)
Hari abana bumva ko bakunzwe iyo babwiwe amagambo meza yo kubatera umwete (mots encouragants). umwana uteye atyo niyo atakoze neza akunda kubwirwa ko yari agiye kubigereaho ariko ukamusaba kwisubiraho. Nubwo abana bose baba bakenewe kubwirwa neza, k’umwana umeze gutyo biba bifite umwihariko wamubwira neza akishima cyane wamubwira nabi akabababra cyane ugerereranije n’abandi.
Guhabwa umwanya
Hari abana berekana ko bakunzwe iyo bari kumwe n’ababyeyi babo ubona banyuzwe cyane ndetse niyo bagiye gukina n’abandi bana bagenda bagaruka gucunga ko ababyeyi babo bagihari.
Bene aba bana baba bakeneye cyane ko ababyeyi babo babaha umwanya kuko iyo batababona biragora kumva ko babakunda.
Gukorerwa ikintu( service rendu)
Hari abana bishimira ko umuntu abakorera imirimo nko kozwa, kumuzanira ibiryo, ku mugaburira, kumusasira, kumuhereza igikinisho, kumwambika n’ibindi byereka umwana ko akunzwe cyane.
Iyi mirimo ikorerwa umwana si uko atayishoboye ahubwo ni mu rwego rwo kumwereka urukundo, niba umwana asanzwe yiyambika noneho ukabimukorera kugira ngo yumve ko umwitayeho umukunda.
Gukorwaho (contact physique)
Hari abana bumva ko ubakunze iyo ubakozeho. Bene abo bana bakunda guterurwa, kubaca inzara, kubaheka, kubuhagira ndetse niyo uri gutemberana n’abo bana bakunda ko ubafata mu kiganza. Ikindi abo bana bishima biruseho iyo ubasomye ku itama mu gihe runaka.
Uburyo bw’impano
Umwana ukunda impano akantu kose ahawe karamushimisha yaba ikaramu,bombo, agakinisho n’ibindi. Kuri bene abo bana kubwirwa ko akunzwe bihwanye no kumuha impano ntugire icyo uvuga kuko impano ahawe niko kubwirwa ko akunzwe.
Mbere yo guhitamo uburyo uzajya ukoresha ngo wereke urukundo umwana wawe, ni byiza kubanza kumenya ikimwereka urukundo kurusha ibindi. Umubyeyi abanza kugerageza uburyo bwose twavuze haruguru noneho icyo abonye gikunze kunyura umwana kurusha ibindi akaba aricyo ajya akora kenshi kurushaho.
Byanditswe na Tombola
Ibitekerezo byanyu
23 septembre 2014, 07:13, yanditswe na EMILE CLAUDE
Byaba byiza abanyabuzima
bagiye bakorana ibiganiro nabaturage
13 novembre 2014, 14:45, yanditswe na Tumurere Yvonne
Jyewe nsanze kimwe muri ibyo bitanu ( 3) aricyo umwana wanjye atitayeho ,ariko ibindi iyo mbikoze nkuko mubivuze kuko akenshi mbikora, arishima cyane ,ariko iyo nabuze umwanya nsimbikora.