Ibintu 5 by’ingenzi umukozi wo mu rugo akenera k’umukoresha

Yanditswe: 10-09-2014

Hari ibintu bitandukanye umukozi aba ashaka k’umukoresha bishobora gutuma akora akazi neza. Reka tubagezeho bimwe muri ibyo bintu :

1.Guhemberwa igihe, no kuzamurirwa umushahara

Kimwe n’undi mukozi uwariwe wese, umukozi wo mu rugo aba ashaka guhemberwa igihe mwumvikanye.
Mu gihe umukozi akoze neza ndetse ukabyishimira umukozi aba akwiye kubihemberwa kandi ibi byakorwa mu buryo bwinshi (kongeza umushahara bishobotse bitashoboka ukamuha agahimbamusyi”prime”, kumuha impano zitandukanye, n’ibindi), akabona nawe ko wabonye ko yakoze neza cyangwa se ko wishimiye ibyo yakoze kandi bimutera ingabo mu bitugu akarushaho kongera imbaraga mu byo akora.

2. Abakozi bakunda kandi bakenera icyubahiro

Buri mukozi wese akunda kandi akenera icyubahiro. Akenshi usanga abakozi bo mu rugo binubira uburyo abakoresha babo batubaha ubuzima bwabo bwite n’ubwo hanze y’akazi muri rusange. Urugero : Gusanga umukozi hanze ugatangira kumutonganyiriza hagati ya bagenzi be, n’ibindi nk’ibyo bikomeretsa cyangwa se bikoza isoni imbere ya bagenzi be.

3. Guha agaciro akazi bakora

Abakozi benshi bakorana umurava ndetse n’umuhate mu kazi kabo ni ngombwa ko bagaragarizwa ko ibyo bakora bifite agaciro. Hari byinshi abakoresha beza bakorera abakozi babo mu rwego rwo guha azi agaciro nko gukora inama hamwe mukavuga uko akazi kameze muri rusanenge, kubagisha inama mu bintu bimwe na bimwe bakora, kumenya niba ntaho babangamiwe, kumuteguza kare niba uzagira abashyitsi mukagira akazi kenshi , n’ibindi. Ibi byose bigaragariza umukozi ko akazi akora gahabwa agaciro bityo akarushaho kugakunda ndetse no gukunda umukoresha we

4. Abakozi ntibakunda kugenzurwa bidasanzwe

Buri muntu mu kazi aba akeneye ko umukoresha amwizera ariko usanga abakoresha bagenzura cyane abakozi babo ndetse kenshi ugasanga hari umukoresha ureba ubutumwa muri telephone ye, umushyiraho undi umugenzura, ibyo si byo kuko niba wamuhaye akazi wamwizeye singombwa kumushyiraho abamucunga, baguha raporo kuko cyane cyane usanga nta kizima kivugwa ahubwo ari ibibateranya gusa. Ibi ariko nibikuraho ko ugomba gukurikirana ibyo akora n’aho akorera.

5. Kugira umwanya w’ikiruhuko

Abakozi baba bakeneye kugira umunsi baruhukaho. Ndetse hari n’abo usanga bavuga ko ari abadivantiste kugirango bajye bagira akaruhuko. Ni byiza ko rero rimwe mu cyumweru umukozi agira umunsi aruhuka, agakora gahunda ze. By’umwihariko abarera abana hari igihe ababakoresha babajyana aho bagiye n’abana bakabyita ko n’umukozi yaruhutse ariko si byo kuko iyo wamujyananye n’umwana akomeza kureba umwana (ari mu kazi) kandi ntago aba ari muri gahunda ze cyangwa z’incuti ze. Ni byiza kandi no kumuha uruhushya byibira rimwe mu mezi atatu akajya gusura iwabo.

Byatanzwe na Christelle R

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe