Uburyo bwo kumenyekanisha ifatwa ku ngufu

Yanditswe: 10-09-2014

Gufatwa ku ngufu ni kimwe mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bisaba ubushishozi n’ubwitonzi mu kubimenyekanisha hirindwa guhungabanya no kurenganya uwahohotewe.

Mu gihe wafashwe ku ngufu cyangwa se ukeka ko umwana wawe n’undi wese yafashwe ku ngufu, dore ibyo wakurikiza ngo umunyekanishe ihohoterwa :

Kwirinda koga mbere yo kujya kwa muganga kuko iyo akarabye bituma ibimenyetso bitagaragara. Iyo bishobotse, uwakorewe ihohoterwa asabwa kujya kwa muganga uko ari ntacyo yihinduyeho. Nyamara ariko hagomba gukorwa ku buryo nta bantu bashobora kumuseka. Ni ngombwa cyane ko umuntu ajya kwa muganga umubiri we ntacyo awuhinduyeho cyane ko ibyo bifasha mu nzira zo gukusanya ibimenyetso

Iyo hari imyenda yaciriweho afatwa ku ngufu agomba kuyishyira mu gikapu cyangwa
mu mufuka. Ni ngombwa kwirinda igikapu cyangwa umufuka ukoze muri plastike kuko bene uwo mufuka cyangwa igikapu bifata uruhumbu bityo bikaba byakwangiza ibimenyetso

Kujya kwa muganga mu gihe kitarenze amasaha 72 amaze gufatwa ku ngufu ku buryo yavurwa bityo bakamufasha, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA.

Kujya ku biro bya polisi bimwegereye agakora inyandiko mvugo y’ibyamubayeho. Agomba guhabwa na polisi inyandiko igomba kuzuzwa na muganga. Iyo nyandiko iyo imaze kuzuzwa na muganga isubizwa kuri polisi.

Uburyo umuganga n’umupolisi bakira uwahohotewe :

• Kubaza ibibazo uwahohotewe mwihererye mu cyumba
• Gukoresha imvugo isanzwe mu gihe umubaza ibibazo
• Kumuha umwanya ukumva ibyo akubwira kurusha ibyo wowe uvuga
• Igihe uwahohotewe afite igihunga ni byiza kumuha akanya agatuza
• Kumubaza ibibazo bya ngombwa gusa
• Kutabogama
• Kwita ku muntu wakorewe ihohoterwa mu buryo bwa gihanga kandi umuganga akuzuza inyandiko nyayo.

Ibanga n’umutekano k’uwahohotewe

Mu rwego rwo kurwanya abahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo no gufatwa ku ngufu, mu Rwanda hashyizweho komite zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva ku rwego rw’umudugudu ku buryo bagufasha kumenyekanisha ihohoterwa babinyujije ku nzego z’ibishinzwe ku buryo uwahohotewe arenganurwa kandi akabikirwa ibanga.

Yanditswe hifashishijwe imfashanyigisho yagenewe abafasha mu by’amategeko yateguwe na Rwanda Women Network

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe