Isarubeti ya week end

Yanditswe: 11-09-2014

Mu minsi isoza icyumweru abantu benshi baba bakeneye kuruhuka mu mutwe ndetse no kuruhura imibiri yabo. Nyamara usibye gusohaka n’ibindi bikorwa biruhura mu mutwe, imyenda umuntu yambara nayo iri mu bimufasha kuruhuka.

Iyi sarubeti iri ku ifoto ni imwe mu myenda yagufasha kuruhuka kuko iha umwanya uruhu rugahumeka dore ko biba byiza kurushaho uyambaye ku dukweto two hasi tukagufasha kuruhura imitsi ku bantu bakunda kwambara inkweto ndende mu kazi.

Usibye kuba yagufasha kuruhuka, iyi sarubeti iracyeye ku bifuza gusohoka muri week end basa neza kandi bambaye imyenda ibahaye amahoro.

Gracieuse

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe