Ibuye naryo ni umutako mwiza

Yanditswe: 12-09-2014

Ibuye ni kimwe mu bikoresho dukoresha mu kubaka amazu ndetse rigatuma inzu ikomera kandi igasa neza. Nyamara si ibi gusa kuko ushobora gushushanya ku ibuye ukoesheje amarangi rikaba ryavamo umutako mwiza.
Ibuye ry’umutako nkuko iyi foto itwereka rishobora gukoreshwa mu gutaka imbere y’umuryango rigasimbura amavase, ushobora kandi kuritaka muri jardin rikongera ubwiza bwa jardin yawe.

Iyo amabuye atari gukoreshwa yubaka ubundi ahabwa isura mbi nk’ikintu cyo kugirira nabi umuntu nyamara siko biri kuko nayo ashobora kongera ubwiza bw’urugo rwawe nka kimwe mu mitako cyangwa se akaba yatakwa imbere y’izindi nyubako zihuriramo n’abantu benshi.

Uko ibuye ryateguwe ku kameza ko mu busitani

Mu kongera ubwiza bw’ibuye ushobora kurisiga irangi ugashushanyaho icyo ukunda dore ko ibuye ari umutako mwiza kandi uramba igihe kirekire.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe