Imyenda yo kuwa mbere

Yanditswe: 14-09-2014

Iyi jipo n’ishati ni imwe mu myenda wakambara kuwa mbere ugatangira iminsi y’akazi wumva ufite gahunda dore ko burya imyambirire nayo igira uruhare mu marangamutima ajyanye n’ akazi dukora.

Kuwa mbere ni umunsi usaba kuza mu kazi wambaye neza kugirango ubashe no gutangira icyumweru wifitiye icyizere kandi usa neza ku buryo nabo uha servisi batinubira imyambarire yawe.

Kuwa mbere kandi ni umunsi ugorana mu gutangira akazi ari nayo mpamvu iyo ugiye guhitamo umwenda wo kuwa mbere ugomba kwitonda cyane ukawutegura hakiri kare ku buryo mu gitondo udakererwa ku kazi cyangwa se ngo wambare umwenda utigeze utekerezaho nyuma ukaba wagutenguha ugeze mu nzira bigatuma ukora akazi nabi.

Gracieuse

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe