Amategeko yashyigikiye Uburinganire mu Rwanda

Yanditswe: 15-09-2014

Mu rwego rwo kuzamura uburinganire no guteza imbere imbaraga z’abagore ,u Rwanda rwavuguruye amategeko yari asanzweho, hanyuma baza gusanga amwe mu mategeko yagakwiye guhindurwa ugendeye ku buringanire bw’ibitsina byombi ndetse no guteza imbere umugore muri rusange. Ayo mategeko rero yatumye haba impunduka zifatika mu bijyanye n’amategeko. Ayo ni aya mategeko yahinduwe cyangwa agashyirwaho :

- Itegeko nshinga rya Repubilika y’u Rwanda ryo muri 2003 nkuko ryahinduwe ryemezagako nibura hakwiye gushyirwa 30% by’abagore mu nzego zose za leta zifata ibyemezo.

- Gusubiramo itegeko mboneza mubano ryerekeranye no kuragwa ndetse n’izungura hagati y’umugore n’umugabo.

- Itegeko ryo kujya mu mashyaka ya politiki cyangwa yo kuba umunyapolitiki naryo ryasubiwemo muri Nyakanga 2013 mu gukuraho ivangura mu mashyaka ya politiki

- Itegeko rikuraho rikanahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina

- Itegeko ryibijyanye n’ubutaka hagati y’umugore n’umugabo mu kugira uburenganzira bungana mu gutunga ubutaka

- Itegeko ku burenganzira no kurinda umwana ihohoterwa

- Itegeko mu kazi k’uburinganire ndetse n’uburenganzira ku mushahara hagati y’abakozi yaba umugabo cyangwa umugore ndetse no kubuza ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,itotezwa n’ivangura rishingiye ku gitsina ndetse no kugira uburenganzira mu muryango.

Mu rwego rwo gushyigikira umugore no kubahiriza uburinganire, u Rwanda rwubahirije amategeko anyuranye mpuzamahanga n’ayo mu karere k’uburinganire bw’umugore n’umugabo.

Byakuwe mu nyandiko Y’Inteko ishinga amategeko yitwa “Advancing Rwanda through Women’s Empowerment and Gender Equality”

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe