Ubuhamya : yabyaye umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe

Yanditswe: 17-09-2014

Mu w’1985 nibwo umubyeyi utarashatse ko tuvuga amazina ye yibarutse umwana w’umukobwa nk’ibisanzwe. Uko iminsi ishira aza gusanga uwo mwana afite ubumuga bwo mu mutwe atazakura neza ngo agire ubwenge nk’ubw’abana bari mu kigero cye. Yahuye n’ibibazo rero byinshi yaba mu rugo rwe, mu muryango no mu bo babana dore ko ubumuga bwo mu mutwe ari indwara itakirwa vuba n’abantu. Ibi ni bimwe mu bibazo yahuye nabyo

Guharirwa umwana wenyine
Yabanje kugira ikibazo cy’uko umugabo we atemeraga ko bafite umwana ufite ubumuga bituma batangira kumuvuza batinze. Ndetse na nyuma y’aho umugabo we abyemereye ntiyikozaga uwo umwana agashaka kumuharira mama we gusa. Ibyo byateye amakimbirane mu rugo rwabo.

Gutereranwa n’umuryango ndetse n’abaturanyi
Mu baturanyi nabo batangiye kujya bamuha akato ndetse bagakoresha amagambo akomeretsa ngo “ dore umugore wabyaye umwana w’ikigoryi”.
Abo mu muryango mugari nabo basaga nk’abirengagiza uwo mwana wundi nabyo bikamubabaza ugasanga bamubaza amakuru y’umuzima yari afite ariko wawundi ufite ubumuga ntibamumubaze, ati "ntibemeraga ko abasura baramufungiranaga, iyo yarwaraga nta wamusuraga". Yisanze rero ari wenyine mu kwita ku mwana wamugaye nawe yisanga ariwe yitaho cyane kurenza undi mwana we utari ufite ikibazo.

Kutabasha gukora

Uko umwana yakuraga niko n’ubumuga bwiyongeraga kandi amwitaho wenyine byatumye nta kandi kazi abasha gukora, dore ko nta n’umukozi bamaranaga kabiri nta n’amashuri yabugenewe meza yabonaga yashyiramo umwana. Yageze aho afungirana uwo mwana mu nzu kugirango arebe ko yakora anaruhuke ariko bimerera nabi umwana nabyo arabireka. Yaburaga uko akora akazi rero dore ko n’umugabo we yaje kwitaba Imana abana bakiri bato.

Kwita ku mutekano w’umwana

Uko uwo mwana w’umukobwa yakuraga niko yarushagaho kumugirira impungenge dore ko hari abasore bajyaga bashaka kumufata ku ngufu, bakabafata batangiye nko kumukuramo imyenda. Ahandi n’aho ni abatarihanganiraga ubumuga bwe , yarwana n’abo bakamukubita. Nkuko abivuga hari igihe yamaze iminsi avura umwana we inkoni yakubiswe cyane n’abo umubyeyi we yibazaga ko bazamufasha kumwitaho.

Ingaruka ku bandi bana

Kwita ku mwana ufite ubumuga ari wenyine byagize ingaruka ku muryango we kuko undi muvandimwe we yatangiye kwigunga akabona ko we atitaweho. Uko iminsi ishira uwo mwana yaje kugira ihungabana rikomeye atangira kunywa amatabi ndetse no gukora ibindi bikorwa byo kwigunga no kwerekana agahinda. Ndetse hari n’igihe yatinyaga ko abana bigana bazamenya ko avukana n ;umwana ufite ubumuga.

Kuri ubu umukobwa ni inkumi, aracyafite ubumuga bwo mu mutwe umubyeyi we yamuboneye abagiraneza bamwitaho ariko aba afite impungenge ko bazamumusubiza kandi adafite uko yabigenza dore ko byamusaba guhagarika indi mirimo imubeshejeho.

Ibyifuzo by’uyu mubyeyi

  • Gushinga ibigo byinshi byakira abo bana kandi bikagira abakozi babyigiye bazi kubafata neza bakabashyira mu byiciro hakurikijwe uburwayi bwabo
  • Guhuza ababyeyi bafite abo bana bagatanga ubuhamya bagafashanya
  • Imiryango ikwiye guhagurikira bene abo bana.

Inama uyu mubyeyi agira abandi babyeyi bafite abana babana n’ubumuga

  • Kwita ku bana bose kugirango utita kuri wa wawundi urwaye gusa bikaba byagira
    ingaruka ku bandi bana
  • Gusenga imana ikagufasha kubyakira
  • Abagabo nabo bakwiye gufatanya n’abagore kuko uwo mwana aba atari uw’umugore gusa.
  • Incuti n’abavandimwe b’umuryango nabo ntibakiwriye gutererana uwo mwana, bakwiye kumufata nk’umwana nk’abandi, bakareka akabasura, bakamenya amakuru ye, n’ibindi bakorera abana badafite ubumuga. ndetse bakwirinda kuvuga amagambo akomeretsa umubyeyi w’umwana ufite ubumuga.

Ikiganiro yagiranye na Astrida

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho ! uwo mwana nibamugusubiza uzamujyane inyamirambo hafi y’isoko ryaho uzamuka usa nujya kuri station ya RP
    nabonye bakira abana bafite ubwo bumuga.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe