Imboga zirimo intoryi

ibikoresho

Imboga za dodo z’imizi imifungo 2
intoryi 4 ziringaniye
inyanya 3
igitungu 1 kinini
poivron 1
amavuta ibiyiko 2
amazi
umunyu

Uko bitegurwa

  • shyira amavuta mu isafuriya ushyire ku muriro, namara gushya ukarange intoryi wakaze mo kabiri, nka nyuma y’iminota 7 zarure uzishyire ku ruhande
  • muri ya safuriya shyiramo imboga nazo uzikarange
  • wongeremo amazi make nk’agace k’agakombe kugirango zishye neza
  • shyiramo poivron n’ibitunguru, nibimara guhumura ushyiremo inyanya
  • komeza ugaragure, inyanya nizishya ushyiremo andi mazi agace k’agakombe
  • rambikamo za ntoryi, bitogotane k’umuriro muke.
  • byarure nka nyuma y’iminota 20,
  • ubitegurane n’umuceri cyangwa ibirayi

Byatanzwe na Claude