Kuki iyo umugore ariwe utunze urugo bitera amakimbirane ?

Yanditswe: 17-09-2014

Mu ngo zitari nke iyo umugore ariwe ufite akazi gatunze urugo bikunze kuzana amakimbirane mu ngo nyamara iyo ari umugabo ufite akazi umugore atagafite ugasanga ntacyo bihungabanya ku mubano w’abashakanye.
Bamwe mu bo twaganiriye batubwiye zimwe mu mpamvu zitera kutumvikana mu rugo iyo umugore ariwe ufite akazi umugabo ntako afite.

Kayitesi ni umukobwa warerewe mu muryango umugore ariwe ukora umugabo nta kazi agiye kutubwira uko yabonaga uwo muryango ubyifatamo :
“Nabonaga kenshi umugore n’umugabo bo mu muryango narerewemo bashwana bapfa ko umugore yazaga ananiwe umugabo yiriwe mu rugo agashaka ko umugore ariwe umufurira, akamuhanagurira inkweto kandi natwe twirirwanye mu rugo ariko ntiyemere ko twabimukorera ukabona ashaka kuvinisha umugore we”.

Kayitesi yakomeje atubwirako uku gushwana yabonana guterwa n’uko umugabo yabaga afite ipfunwe ryo kuba nta kazi agashaka gukandamiza umugore we ngo atazamusuzugura.Yagize ati : “ umunsi umwe natangajwe no kumva batongana bapfa ko umugabo ari kumwaka amafaranga yo kujya mu kabari kandi urebye uwo mugore yakoreraga amafaranga make atadutunga ngo hasaguke nayo mu kabari

Ku rundi ruhande ariko ngo hari abagore nabo bitwaza ko aribo batunze urugo bikabatera kumva bategeka abagabo babo.
Umugabo utarashatse ko tumuvuga amazina afite umuryango w’inshuti ze ariko ngo umugabo ahora umuganyira amubwira ko umugore yamurembeje abona atakimwubaha nk’umugabo mu rugo.

Ngo umunsi uwo mugabo wagishaga inama inshuti ye yaramuhamagaye amubwira ko agiye guhunga urugo kubera agasuzuguro k’umugore. Ngo nk’iyo umugore yavaga ku kazi akenshi yazaga amubaza amakuru y’urugo nkaho ari umukozi akageza naho amutuka ngo umukozi yangiza ibyo guteka areba he ? N’ibindi byinshi bimwereka ko amusuzuguye ndetse ngo yigeze kumubwira ko agiye kwirukana umukozi umugabo ajye asigarana abana.
gusa aha umuntu yakwibaza niba kureba abakozi no kureba abana bisuzuguritse cyane cyane wirirwa mu rugo.

Ese turetse ibyo abo twaganiriye batubwiye, ubona kuba umugore ariwe utunze urugo byaba intandaro y’amakimbirane mu rugo ? Hakorwa iki ngo urugo rutekane ?

Basomyi ibitekerezo byanyu birakenewe ngo twubake umuryango uzira amakimbirane.

Gracieuse Uwadata
photo : the new times

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe