Impamvu abarimukazi ari 80% mu mashuri y’incuke bakaba 18% muri Kaminuza

Yanditswe: 17-09-2014

Ubushakashatsi bwakozwe ku ihame ry’uburinganire mu barimu no mu buyobozi bw’amashuri bwaragaje zimwe mu nzitizi abagore bahura nazo zituma ari bo benshi mu mashuri y’inshuke naho muri kaminuza bakaba mbarwa :

Inzitizi zifitanye isano n’ubukene : umushahara udahagije ku barimu utuma abagore batabona ubushobozi bwo gukomeza amashuri cyangwa se ngo bikorere ibindi bikorwa byo kwiteza imbere.

Ubusumbane mu gucunga umutungo : bamwe mu bagore b’abarimu baganiriye n’abakoraga ubu bushakashatsi bavuze ko nubwo umushara bakorera ari muke ari ko batawubonaho uburenganzira bwo kuwucunga ku buryo wabafasha gukomeza amashuri.

Inzitizi ziva ku gutwita no kubyara : iyo umugore atwite cyangwa se yonsa, hagategurwa amahugurwa biramugora kujyamo kabone nubwo ayo mahugurwa yaba atanga umwanya wo konsa ntiyabona amafaranga yishyurira umukozi wo kurera umwana. Hari nubwo haboneka amahirwe yazana amafaranga yiyongera ku mushahara nko kujya gukosora ibizamini bya leta, umugore akaba yabura uko ajyayo kuko yonsa cyangwa atwite.

Kubura uburyo bwo gukomeza amashuri : kugira inshingano nyinshi z’urugo bibuza abagore gusiga ingo ngo bajye gukomeza amashuri ari nayo mpavu usanga bigumira kwigisha mu mashuri abanza kuko nubwo Koleji nderabarezi (C E) yahoze ari KIE yashyizeho gahunda y’iyakure mu byaro byinshi nta mashanyarazi bagira.

Imirimo yo mu rugo iba ari myinshi ku bagore n’abakobwa : bamwe mu bakobwa n’abagore bakora umwuga w’ubwarimu bavuze ko akenshi aribo babazwa imirimo yo mu rugo ku buryo batabona umwanya uhagije wo gutegura amasomo bikabatera gukora akazi nabi ndetse bakaba bakirukanwa. Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko akenshi hari ubwo basangaga abarimukazi basinzira mu mashuri kubera umunaniro batewe n’imirimo yo mu rugo.

Mu mwaka wa 2012 Ministeri y’uburezi yerekanye ko abarimukazi mu mashuri y’incuke bari ku kigero cya 80%, mu mashuri abanza bari kuri 51.6% , mu mashuri yisumbuye ho bari kuri 27.8% naho muri Kaminuza bari kuri 18.7% bonyine.

Byakuwe muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe ku buringanire mu barimu no mu b’ubuyobozi bw’amashuri bwakozwe ku bufutanye bwa PRO-FEMMES TWESE HAMWE na VSO Rwanda

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe