Amaherena y’amabadikano

Yanditswe: 21-09-2014

Hari abantu badatoboye amatwi kandi rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko bambara amaherena bakaba bakifashisha amaherena y’amabadikano kuko aba adasaba ko umuntu aba atoboye ngo abone uko yambara amaherena.

Ku babyeyi bakunda amahererena ariko bakaba batinya gutobora amatwi abana babo ngo batazakura bagasanga batabikunda kandi baramaze kubatobora, ushobora kujya ubambika uduhererena twiza tw’utumadikano nabwo akaba asa nkuko ubyifuza kandi nacyo uhinduye ku mubiri we. Gusa ukirinda afata cyane ashobora kumubabaza.

Hari n’abantu bakuru nabo badatoboye amatwi atari uko babyanga ahubwo babiterwa n’ubwoba cyangwa se amadini basengeramo atabibemerera nyamara bo bikundira amaherena, abo bose bashobora kwifashisha amaherena y’amabadikano kuko nayo aba agaragara neza nk’amaherena asanzwe kandi akanagira ubwoko butandukanye ku buryo wajya uhinduranya bitewe nuko wifuza kwambara.

Gracieuse Uwadata
photo : accessoriesofenvy.blogspot.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe