Rubavu : Abagore bahanganye n’imirire mibi mu bana

Yanditswe: 23-09-2014

Murwego rwo gufasha Leta gushyira mubikorwa gahunda yihaye yo kurandura ikibazo cy’imirire mibi, abagore b’i Rubavu bafatanyije ninzego z’ubuzima biyemeje kurandura burundu iki kibazo muri aka karere bahuriza hamwe abana bakabagaburira indyo yuzuye kandi bakagirana inama y’uko bakwita ku isuku y’ibiribwa no mu ngo zabo.

Imirire mibi mu bana ni kimwe mu bibazo byahagurukiwe n’inzego zitandukanye kuko kiri mubituma abana bazingama cyane abatarageza ku myaka itanu(5). Mugihe Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo nka : Minisiteri y’ubuzima gukangurira abanyarwanda gahunda y’iminsi 1000 y’ubuzima bw’umwana, abagore b’I Rubavu baritaye mu gutwi bita kumirire inoze y’abana babo.
Aba bagore babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima bahuguriwe gutegura indyo y’uzuye, bahuriza hamwe ibiribwa bitandukanye, bakabitekera hamwe ari nako bigishwa kubitegura muburyo bunoze. Byamara kutungana neza bakagaburira abana hibandwa ku bafite ibibazo by’imirire mibi n’abagaragaweho ingaruka z’iki kibazo mu rwego rwo kukirandura burundu.

Mukamusoni Venancia, umwe mu bagore bitabiriye iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi bagaburira abana indyo yuzuye yagaragaje akamaro ibafitiye, ati” Ubu bwaki twarayimenesheje, nta mwana wacu ukirangwa no kubyimba amatama cyangwa ibirenge bitewe no gusobanukirwa uko indyo yuzuye itegurwa kandi twamenye no kuyitegurira mungo iwacu.”

Bavuze kandi ko impamvu yo guhuriza hamwe ibiribwa bidatetse ari ukugirango bubakane mu bushobozi buri wese azana icyo afite no gusuzumira hamwe niba gahunda bihaye zo kurandura burundu iki kibazo zigerwaho.

Akenshi mu Rwanda bigaragara nk’aho umugore afite inshinga no zo kwita ku mibereho n’uburere bw’abana, iyi ikaba ariyo mpamvu mu duce dutandukanye tw’ibyaro abagore bakunda guhuzwa na gahunda zo kurwanya imirire mibi mu bana harimo iyitwa ‘agakono k’umwana’

Muri 2010 Rwanda Demographic and Health survey yagaragaje ko imirire mibi ituma abana 44% bari munsi y’imyaka itanu bagwingira. Gusa urebye Leta u Rwanda n’abanyarwandakazi imbaraga bakoresho ngo bahangane n’iki kibazo, nta shiti ko kizakemuka burundu.

Ignace Nemsi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe