Umugabo we yamukuye ku kazi ku ngufu, abigenze ate ?

Yanditswe: 25-09-2014

Hari bamwe mu bagabo bitwaza akazi bafite gahemba amafaranga menshi bakabuza abagore babo kugira akazi bakora, nyamara ibi ngo ni bimwe mu bibangamira uburenganzira bw’abagore nkuko umugore utuye mu murenge wa Kanombe yaduhaye ubuhamya bw’ibimubaho mu rugo rwe.

Uyu mugore utarashatse ko tumuvuga izina iyo umurebye ubona ko ari umugore udafite ikibazo nyamara mwaganira ugatungurwa n’agahinda aterwa n’umugabo we ngo kuko iby’ ubwisanzure n’uburenganzira abandi bagore bagira we abifata nk’inzozi.

Afite ikiniga kinshi yagize ati “ njye nibaza niba umugabo wanjye abona ko nanjye ndi ikiremwamuntu bikanyobera, cyakora wenda ubwo mugiye kuzavuga kuri iki kibazo mu itangazamakuru ashobora kuzabyumva akikosora.

Yasuhuje umutima maze yongeraho ati “nashakanye n’umugabo wanjye mfite akazi ariko yaje kumbwira ko ngomba kubanza nkarera abana bamara gukura nkabona gusubira mu kazi, ubu dufitanye abana batatu ariko ntashaka ko tuboneza urubyaro ngo ntiyabuze ibyo kurera abana. Harubwo numva nzajya kwa muganga nkafata urushinge cyangwa agapira ntabimusabye ariko nabwo nkagira ubwoba ko abimenye yamerera nabi”

Uyu mubyeyi iyo muganiriye agaragaza agahinda aterwa no kuba yaka umugabo buri kintu cyose akeneye kandi afite ibitekerezo byamufasha kwiteza imbere nk’abandi dore ko avuga ko amashuri yize agiye kumupfira ubusa kuko ngo abona imbere he ahakesha umugabo gusa akibaza uko byagenda mu gihe byaba ngombwa ko ariwe wasigarana abana.

Ikibazo gikomeye uyu mubyeyi afite ngo nuko iyo yatse amafaranga umugabo ayamuha abanje kumubwira nabi ku buryo ngo asigaye atuma umwana cyangwa umukozi akaba ariwe uyamusabira.

Ikindi kandi ngo nuko umugabo we akora ibishoboka byose ngo yereke abandi ko nta kibazo kiri mu rugo nkiyo hari abashyitsi amubwira neza ariko ngo bamara gutaha agatangira akamucyurira ngo yamukuye mu kazi ko kwirirwa arya ingwa ngo arigisha none ngo arashaka gusiga abana ngo barerwe n’abakozi asubire mu kazi katagira epfo na ruguru.

uyu mubyeyi ngo abana ko ikibazo umugabo we afite atari uko akazi ke k’ubwarimu kamuhembaga amafaranga make, ahubwo ngo ntashaka ko umugore we agira icyo akora dore ko ngo harubwo yigeze kumusaba ko yaziga umushinga akamuha amafaranga y’igishoro ariko ngo yatunguwe nuko umugabo we yamukuriye inzira ku murima ngo nta faranga rye yamuha.

Uyu mubyeyi ahora ahangahikishijwe n’imyumvire y’umugabo we akaba yifuza inama zanyu nk’abasomyi kuko ngo araremerewe cyane.

Yanditswe na Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho birababaje ko igihe tugezemo umuntu umwe yakumva ko yihagije kdi aziko uri umugore we kuko Imana idusaba guhuza umutima kubashakanye nayo ikavubura imigisha.Ikindi kdi nkumva ubaye umugore ufite production byazamura umuryango, aho kuguma uri victime mubuzima bwawe gusa icyo nakubwira bisengere cyane ufate umwanya wawe wegere Imana kurushaho izakuvuganira kdi ukomeze uvugane ineza yawe kuko ngo ineza ihosha uburakari ,ntibyoroshye kubana numuntu ukuremereye arko komeza wowe umwerere imbuto nziza kurenza uko wabikoraga, wibuke ko ijambo ry’Imana ritubwira ngo "Dushobozwa byose na Kristu uduha imbaraga".
    Ugerageze usome iri jambo ndumva naryo ryagufasha MARC12:33 Aha Yesu yerekanaga itegeko rirusha ayandi ko ari urukundo.
    ABAFILIPI 2:1-11.

  • iryo ni hohoterwa rikabije di inzego z’Abagore zimufashe plse
    aho atuye zirahari pe kandi zikora kuko ikibazo ke ntigaragara hanze ni torture akorerwa nkuko yashoboye kubiganirira mugenzi we.RWAMULEC bafashe uyu mugabo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe