Ifi iteguye gishinwa

Kugirango ubashe gutegura ifi gishinwa byaba byiza ukoresheje ipanu y’inshinwa ifite indiba yiburungishuye bita wok ariko niba ntayo ufite wakoresha ipanu isanzwe cyangwa isafuriya nini, nta mupfundikizo ukenewe.

Abashinwa batekera igihe cyose ku muriro mwinshi, bagaragura kenshi ibiryo biri ku ipanu.Mu bikoni by’abashinwa usanga kenshi abatetsi bavangavanga vuba vuba kuri ayo mapanu yabo ari ku muriro mwinshi cyane, bigatuma ibiryo bishya vuba.

Ntucike intege kubera ibice bitatu byo gutegura iy’ifi, mu byukuri biroroshye, birihuta ndetse n’akarusho ni umwimerere kubera uburyohe bwayo.

Icyitonderwa : fecule y’ibigori (fecule de mais)bavuga hano ntabwo ari ifu y’ibigori, ahubwo ni ubundi bwoko bw’ifu inoze cyane y’umweru itarimo ibiheri. Wayigurira muri za supermarket, ifite igifuniko cy’ubururu n’umuhondo, ,handitseho zesta cyangwa ipaki y’amagarama 250 yanditseho maizena. Muri T2000 bagurisha yo ibikoresho by’ibishinwa harimo niyo fecule y’ibigori.

Ibikoresho

Ibikoresho by’igice cya mbere :

- ibiyiko 3 binini by’ifu y’ingano
- ibiyiko 3 binini by’ifu ya fecule y’ibigori(maizena)
- umunyu muke
- ikiyiko 1 kinini cy’amavuta ya soya (soya Gold)cg amavuta y’ibigori
- ibiyiko bike by’amazi akonje
- amagarama 350-400 y’ifi itarimo amahwa (filet)
- dl 1 cg 2 z’amavuta yo gukaranga(gufiritiza)

Ibikoresho by’igice cya kabiri :

- Igitunguru 1 kiringaniye wakasemo uduce duto
- kokombure(concombre)1,itarimo itubuto wakasemo ibice binini
- urunyanya 1 runini rutarimo utubuto wakasemo ibice binini

Ibikoresho by’igice cya gatatu

Ibiyiko 3 binini by’isosi ya soya yorohereje (light soy sauce)
- Ibiyiko 3 binini bya vinaigre y’umweru
- Ikiyiko kimwe n’igice cy’isukari
- urusenda uko ubishaka

Uburyo bwo gutegura
Igice cya mbere :

1.fata isahane ifukuye, uvange ifu y’ifarini, maizena, amazi akonje,umunyu n’ikiyiko 1 cy’amavuta ukore umutsima (pate)
2.kata ifi mu bipande binini bya mpande enye(carre)
3.uvange ifi na ya pate ku buryo ibice byose by’ifi biba biriho pate neza
4.shyushya amavuta cyane ku buryo agatonyanga kamwe k’amazi gatuma ataruka cyane
5.Ushyiremo ifi, uyikarange ku muriro mwinshi mu gihe cy’iminota 10
6.Ureke ifate irange impande zombi nurangiza ushyire ku ruhande

Igice cya 2 :

7.Gabanya amavuta ari ku ipanu usigemo make cyane
8.wongere ushyushye ipanu ku muriro mwinshi ushyiremo ibitunguru wakase ugaragure,wongeremo kokombure(concombre)ukigaragura hamwe n’inyanya
9.hanyuma wongeremo ifi ubishyushye

Igice cya gatatu

9.wongeremo imvange ya soya ,vinegeri(vinaigre),isukari n’urusenda
10.ubivange witonze maze ubirekere ku muriro mwinshi mu gihe cy’umunota 1 gusa
Bigabure bishyushye Ushobora kubirisha umuceri w’umweru.

Marie-Louise Beerling