Gukusanya ibimenyetso by’ihohoterwa biracyari ikibazo.

Yanditswe: 26-09-2014

Kugusanya Ibimenyetso k’ uwahohotewe biracyari inzitizi ku butabera nkuko byagaragaye mu nama yateguwe n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) yahuje inzego zitandukanye zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Inzego zari zihari zirimo ubushinjacyaha, abaganga, polisi imiryango itegamiye kuri Leta irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uwari ahagarariye buri rwego yerekanye yasobanuriye abandi uko bakora, ibyo baba bakeneye kugirango akazi kabo kagende neza n’inzitizi bakunda guhura nazo.

Ikibazo cyagarutsweho cyane ni ikijyanye no gukusanya ibimenyetso k’uwahohotewe kuko hari benshi batabigaragaza bityo ibyaha ntibihame ababa babikoze. Mu mibare yagaragajwe yerekanye ko mu birego 1000 byatanzwe mu mwaka wa 2012-2013 ibirenga 700 byaburiwe ibimenyetso biba bikenewe mu manza.

Ibimenyesto rero bigaragara mu masaha 72 ariko ugasanga ibirego byinshi bitanzwe hashize iminsi cyangwa se amezi bityo ubutabera bukabura aho bushingira buhana abahohoteye dore ko bitanororshye kubona ubuhamya ku byaha bijyanye no gufata ku ngufu kuko bikorerwa ahantu hihishe.

Dore bimwe mu bimenyetso biba bikenewe kwerekana kugirango habeho urubanza :
-  Rapport ya muganga nyuma yo gusuzuma uwahohotewe : iyo habaye gufatwa ku ngufu uwahohotewe ajya kwa muganga atarakaraba
-  Raporo ya polisi imaze kugera ahabereye ihohoterwa
-  Ubuhamya bw’utanga ikirego
-  Iyo ari umwana : kuzana icyangombwa cy’amavuko.
-  Iyo ari ihohoterwa rijyanye no gukubita cyangwa guhoza ku nkeke mu muryango hakenerwa raporo z’abashinzwe ihohoterwa mu mudugudu niba barakurikiranye icyo kibazo.

Hatanzwe rero ibyifuzo by’uko haba ubukangurambaga mu baturage bakajya bihutira kumenyekanisha ihohoterwa rikimara kuba kuko guhishira uwabikoze bimuha uburyo bwo gukomeza kubikora.

Astrida
photo : izuba rirashe

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe