Shinyo ya week end
muri week end abantu baba bafite umwanya wo kwita ku misatsi ugereranije ku buryo usanga hari uburyo butandunye abantu bafunzemo imisatsi.
Shinyo yo kuruhande ni bumwe mu bwoko bwa shinyo bwihariye butamenyerewe cyane nyamara usanga hari abayikunda ariko bakabura umwanya wo kuyifunga mu minsi y’akazi bikaba byaba byiza bahinduye muri week end dore ko haba hari umwanya uhagije wo kwiyitaho.
Muri week end kandi biba ari iminsi idasanzwe ku buryo buri wese aba ashaka kugaraza udushya nko kwambara uko utambaraga mu minsi y’akazi ndetse n’imisatsi nayo ikaboneraho guhindurirwa uburyo ifunzemo doreko hari abafunga imisatsi kuwa mbere ikarinda igeza kuwa gatunu ifunze mu buryo bumwe.
Ni byiza rero guhindura uko wafungaga imisatsi no kuyikorera isuku mu minsi ya week end ku buryo bigufasha week end igasiga imisatsi yawe cyangwa se ibisuko bifite isura nshya.
Yanditswe na Gracieuse Uwadata kuri www.agasaro.com
Ibitekerezo byanyu
1er octobre 2014, 13:26, yanditswe na Kamami Gratien
Icyifuzo : Muzadukorere Ubucukumbuzi ku itandukaniro hagati y’Umugore n’Umubyeyi ! Turabakunda nk’abanyakuri.