Shinyo ya week end

Yanditswe: 26-09-2014

muri week end abantu baba bafite umwanya wo kwita ku misatsi ugereranije ku buryo usanga hari uburyo butandunye abantu bafunzemo imisatsi.

Shinyo yo kuruhande ni bumwe mu bwoko bwa shinyo bwihariye butamenyerewe cyane nyamara usanga hari abayikunda ariko bakabura umwanya wo kuyifunga mu minsi y’akazi bikaba byaba byiza bahinduye muri week end dore ko haba hari umwanya uhagije wo kwiyitaho.

Muri week end kandi biba ari iminsi idasanzwe ku buryo buri wese aba ashaka kugaraza udushya nko kwambara uko utambaraga mu minsi y’akazi ndetse n’imisatsi nayo ikaboneraho guhindurirwa uburyo ifunzemo doreko hari abafunga imisatsi kuwa mbere ikarinda igeza kuwa gatunu ifunze mu buryo bumwe.

Ni byiza rero guhindura uko wafungaga imisatsi no kuyikorera isuku mu minsi ya week end ku buryo bigufasha week end igasiga imisatsi yawe cyangwa se ibisuko bifite isura nshya.

Yanditswe na Gracieuse Uwadata kuri www.agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe