Imyenda yo ku cyumweru

Yanditswe: 27-09-2014

Ku cyumweru ni umunsi uba udasanzwe usoza icyumweru aho abantu baba bakeneye kwambara neza bakaberwa dore ko abenshi baba bari bujye mu nsengero no mu yindi minsi mikuru itandukanye.

Iyi pantalo n’agakoti biri ku ifoto wabyambara ku munsi wo ku cyumweru ukaba wajya gusenga, gusura inshuti, gusohokana n’umukunzi n’ahandi hantu hatandukanye ukaba usa neza kandi wiyubashye.

Usibye kuba wayijyana ahantu hatandukanye iyi myenda ifite amabara agezweho kandi ikaba idoze mu buryo butuma uyambaye aba atekanye haba mu gihe arikugenda no mu gihe yicaye mu ruhame.
Kubera ibara ry’agakote ry’umukara byaba byiza uryambaye mu gihe hari ubukonje budakabije ariko.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe