Gorette , ukora amasabune

Yanditswe: 30-09-2014

Uwabega Marie Gorette ni umugore wihangiye umurimo akaba akora amasubune y’ubwoko butandukanye n’imiti ifasha isukura mu bwiherero n’iyica udukuko duto.

Gorette amaze kurangiza amashuri ye yisumbuye yabonye ko gutegereza akazi ntacyo byazamugezaho niko gutekereza uko yakwihangira umurimo atekereza gukora amasabune afasha mu masuku mu rwego rwo guteza imbere isuku akaba yifuza gukora akagera ku ruganda rukomeye.

Nubwo yari yarize ibijyanye n’amashanyarazi mu mashuri yisumbuye, Gorette yahisemo gukora ibijyanye n’ubutabire(chimie) akaba yarakoze amahugurwa ajyane n’ibyo akora muri Uganda ndetse no mu Buhinde.

Bimwe mu byafashije Gorette ngo ni umagabo we kuko ariwe wamuteye inkunga n’umwete ngo ahaguruke ajye gushaka icyo akora yiteze imbere ndetse ahe n’abandi bagore akazi.

Ku bijyanye n’abatinya kwihangira imirimo ngo igishoro ni gike, kuri Gorette we ngo amafaranga burya aza asanga ibitekerezo kuko ngo nawe yatangije amafaranga atarenga ibihumbi magana abiri.

Ayo mafaranga yatangije ngo nubwo ari make ,Gorette ntiyigeze ayaka umugabo ahubwo yafashe udufaranga duke yahembwaga n’kagari aho yakoraga akazi ko gukusanya amafaranga y’irondo, akajya yizigamira kugeza agwiriye akaba ari nayo yamufashije kwirihira amahugurwa yajyiyemo muri Uganda no mu Buhinde.

Nubwo Gorette yatangije igishoro gike kuri ubu amaze kugera ku rwego rushimishije kuko mu mezi atanu yonyine amaze atangiye kwikorera acuruza amajerekani arenga 60 mu kwezi mu gihe agitangira yacuruzaga amajerekani atatu gusa mu cyumweru.

Gorette agira inama abagore batekereza ko bazatangira kwikorera ari uko batse inguzanyo mu mabanki ko babanza bagatangira gukoresha amafaranga make bafite bakareba ko umushinga bafite uzunguka cyangwa uzahomba bakabona kwitabaza amabanki.

Uyu mubyeyi kandi akungurira abagabo kurekura abagore babo bakajya hanze bagafunguka mu mutwe kuko burya ngo iyo umugabo ariwe wenyine uhahira urugo aravunika mu gihe umugore nawe afite ubushobozi bwo kuba yafatanya n’umugabo bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Gorette kandi agaruka ku bagore bahora bumva ko byose babikesha abagabo ko bakwiye gukanguka ngo kuko aho isi igeze nta mugore wari ukwiye kuba agitekereza ko ntacyo ashobye.

ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0785110990

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe