Insokozo y’amadreads
Yanditswe: 01-10-2014
Abantu basutse amaherena bakenera guhinduranya uburyo bayafungamo kuko akenshi bayamarana igihe kinini bikaba byaba byiza kugenda uhinduranya uburyo uyafungamo kugirango uhindure isura abantu bakumenyereyemo
Amadread ashobora gukorerwa insokozo nziza ku buryo wayajyana ahantu hiyubashye nko mu nama zikomeye z’ibigo bitandukanye ndetse hari n’abayasokoza neza bakayajyana mu bukwe batarinze gusukura ngo bakoreshe imisatsi muri salon.
Ni byiza kandi gukorera isuku amadreads kugirango atazamo umuhumuro mubi kandi ukagira umuntu umwe wizeye uzajya uyasubiramo mu gihe yatangiye gusaza kugirango asubirane isura.
Yanditswe na Gracieuse Uwadata kuri www.agasaro.com
Ibitekerezo byanyu
2 octobre 2014, 15:47, yanditswe na pascaline umutoni
mwiriwe ni gute wafunga dread ngufiya