Faith, akoresha ubugeni mu gutinyura abana kuvuga

Yanditswe: 01-10-2014

Faith Uwubutatu Munyaneza akora ibintu bitandukanye by’ubugeni : gufotora, kubumba (ceramique, sculpture), kuririmba no kwihangira indirimbo akaba yifuza gukoresha ubugeni bwe mu gutinyura abana bagakura bazi kuvuga bashize amanga.

Faith yakuriye mu Bwongereza amarayo imyaka 17 akura yiyumvamo impano y’ubugeni niko kubikurikira akanabyiga imyaka ine yiga gushushanya,gufotora, kubumba, gukora sculpture n’ibindi mu ishuri ryitwa Camberwell College of Arts riba Peckham-Londres.

Yaje kugaruka mu Rwanda muri 2012 aho yaje kugira igitekerezo yo gutangiza Art Center mu rwego rwo gukuza impano ye y’ubugeni akaba yifuza kuzayitangiza mu mwaka utaha ariko bitamubujije ko n’ubundi aba yikorera imirimo ye y’ubugeni dore ko ngo imyumvire y’abanyarwanda k’ubugeni avuga ko ikiri hasi akaba ariyo mpamvu yamuteye gutinda gutangira ndetse n’igishoro kitari amafaranga make kuko yumva byibura bizamutwara nka miliyoni ijana.

Igikorwa cyo gukoresha ubugeni afasha abana ngo si ubwa mbere azaba abikoze kuko amaze kubizoberamo aho yabikoraga mu Bwongereza afatanije n’abandi bagafasha abana bagira isoni batinya kuvuga, bakabasha kuvugana n’abandi ugasanga ari ibintu bishimishije, Faith akaba yifuza kuzashinga Art Centre aho abo bana bazajya baza bakaganira bakava mu bwigunge.

Gukoresha ubugeni mu gutinyura abana n’urubyiruko ni umuhamagaro Faith yiyumvamo kandi akaba yumva ari inkunga ikomeye ku bana b’abanyarwanda kuko abona akenshi abanyarwanda bagira isoni no gutinya kwisobanura, akaba azajya yifashisha ubugeni burimo gushushanya, indirimbo n’ibindi bizafasha abana n’urubyiruko gutinyuka kuvuga no kwagura impano zabo.

Kuri Faith ngo kuba nta bantu b’igitsina gore bakunze kwitabira iby’ubugeni asanga akenshi beterwa no kuba nta bumenyi buhagije bafite muri ibyo ku buryo n’abagerageje kubikora bahita bacika intege kuko ibyo bakora biba bidakunzwe kubera ko biba bitujuje ubuziranenge.

Faith kandi aterwa ishema n’urwego abagore bo mu Rwanda bagezeho bitezaho imbere, umubare wabo mu nzego zifata ibyemezo no kwihangira imirimo. Yagize ati : “Ntacyo umunyarwandakazi adashoboye, ntitukitinye. Imana yaturemanye impano nyinshi zitandukanye twakagombye kubyaza umusaruro tugateza igihugu cyacu imbere”

Ibindi bihangano bya faith

Yanditswe na Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho barimu beza. Iyi nkuru ya Faith iranshimishije Imana ibimufashemo atangize vuba iyo Center kuko nanjye nzaba mu ba mbere mukumuha umwana wanjye mbona ufite impano yo gushushanya nari narabuze uburyo nabimufashamo. Ahubwo nifuzaga ko mwampa contact ze nkazamureba.

    Murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe