Inkomoko y’umunsi w’abatarya inyama

Tariki ya mbere Ukwakira buri mwaka ni umunsi wo kwizihiza umunsi wahariwe abakoresha ibimera mu mwanya w’inyama ukaba warashyizweho hashingiye ku munsi umuryango uhuza abasimbuza ibimera inyama(vegetarians) watangiriye kuya 1 Ukwakira mu 1977.

Uyu muryango uhuza abasimbuza imboga inyama washinzwe muri Amerika ya ruguru uza gukurikizwa n’umunsi mpuzamahanga w’ihuriro ry’abatarya inyama washinzwe mu 1978 hagamijwe gushyigikira imyuvire yo gukoresha imboga mu mwanya w’inyama.

Uyu munsi mpuzamahanga w’abakoresha imboga n’ibindi bimera mu mwanya w’inyama utangiza ukwezi kwahariwe gusobanukirwa ibyiza by’imboga gusoza kuya 1 Ugushyingo buri mwaka.

By’umwihariko icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwahariwe kuzamura imyumvire mu gukoresha ibimera bisimbura inyama, gikoreshwa n’abagize imiryango y’abakoresha ibimera mu mwanya w’inyama aho baba bamamaza no gutanga ibitekerezo ku kurya imboga, imbuto n’ibindi bimera mu mwanya w’inyama.

Umunsi mwiza ku bavegetariens bose !