Inama ku wabyaye hanze aciye inyuma uwo bashakanye.

Yanditswe: 02-10-2014

Bijya bibaho ko mu bashakanye umwe aca inyuma undi agasambana rimwe na rimwe akabyara umwana hanze. Hari rero ababigira ibanga gusa nubwo uwo mubana aba atabizi ntibivuze ko nta kibazo cyiba gihari. Uru rero ni urugero rw’umusomyi w’agasaro.com wadusabye kumugira inama ku bibazo yahuye nabyo ndetse n’inama tamugiriye. Twiyambaje umupasiteri ngo amusubize dore ko yivugiye ko akijijwe.

Ikibazo  :

Ndubatse mfite umugore n’abana 3, nigeze kuba nkorera mu ntara ntabana n’umuryango wange, nza gucumibikira umukobwa abinsabye dufitanye amasano ya kure, yigaga imyuga. bitewe nuko yajyaga andeshya tuza kuryamana, ariko akaba afite n’ingeso yo gukunda abahungu, nyuma aza kugira inda ntabizi ageza igihe cyo kubyara ambwira ko atashye iwabo, nyuma nzakumva ko yabyaye, ko yabyaranye ni inshuti yarafite aho centre, nyuma ariko numva amakuru yuko arijye ngo twabyaranye. mubajije umwana yarabaye mukuru ambwira ko arijye twabyaranye. numva bimbereye ikibazo...

Akomeza kuba iwabo rimwe aza kuza I kigali ku muvandimwe we ambwira ko anshaka njyayo ambwira ibibazo yari afite ngejeje igihe cyogutaha ashaka ko turyamana ndanga, ariko arahatiriza musaba ko dukoresha agakingirizo aranga birangira turyamanye. nyuma yigihe kirenga umwaka nigice numva ko yabyaye nanone mubajije ati niwowe twabyaranye !!!
mungire inama harya ubigenza ute ? nabuze aho nahera mbivuga, kandi ndakijijwe n’umudamu wange arakijijwe.
Mungire inama.

Inama

1. Icyambere kihutirwa ni ukwihana ukamaramaza ugasaba imbabazi Imana ntuzongere gusambana na rimwe ukundi. Ntabwo ari ukureka gusambana n’uwo mugore uvuga ko mwabyaranye gusa ariko n’abandi bose waba usambana nabo.

2. Uzajye kwipimisha SIDA kugirango urebe ko utanduye kugirango utangire ufate imiti hakiri kare utararemba kandi usanze uri HIV + ni ukwihutira kubwira umugore wawe nawe akajya kwipimisha kugirango nawe yivuze niba ari ngombwa.

3. Gukurikirana bariya bana bavuga ko ari abawe kugirango umenye neza niba uriya mugore mwaryamanye avuga ukuri. Bibaye ngombwa mwakwipimisha ADN nabo bana bakareba niba ari abawe koko. Mugihe basanga ari abawe ni ukubemera, ukabimenyesha umugore wawe ubanje kumusaba imbabazi. Nyuma yaho ukwiye kurera abo bana, ukajya ubasura, bakamenya ko ari wowe se kuko ubwo ni uburenganzira bwa buri mwana wese. Niba nyina afite ubushobozi, yabagumana ukajya umufasha kandi usura nabo bana kugirango ubiteho. Mugihe nyina yaba atishoboye, ukwiye gusaba imbabazi umugore wawe ukaba wabazana mu bandi bana cyangwa se ukabajyana kubabyeyi bawe. Ariko icyarushaho kuba kiza ni uko bagumana na nyina ukabafasha babana. Izo n’ingaruka z’icyaha !

4. Uwo mugore mwasambanye ukwiriye kumubwiriza kugirango yihane ave mubyaha, amenye kandi akunde Imana.

Hamwe nibyo byose ukeneye gusenga no kuganiriza iki kibazo cyawe Pasitori wawe kugirango agusengere ashobore no kugukurikirana no kuba yakugira nama mugihe byaba bikenewe.

Imana igufashe.

Photo : Internet

Ibitekerezo byanyu

  • Mfite akabazo kajyanye na article iri hejuru hano, kuko mfite ikibazo kijya kumera nkacyo. Haba hari lab cg hospital ikora ibizami bya DNA ? Niba ihari, haba hari amakuru mufite ku bisabwa ? Murakoze.

  • Muraho ? nagira ngo ndangire uyu muvandimwe wasabye kumenya ahakorerwa DNA : Ubu tuvugana DNA ishobora gupimwa mu rwanda hifashishijwe laboratories zo hanze y’u Rwanda, ariko hari laboratoire iherereye munsi y’ikigo cy’amashuri cya Camp Kigali, iri ku muhanda uva CHUK ariko unyura aho nyine munsi ya Camp Kigali ujya Nyamirambo. ushobora kujyayo bakagufasha, cyangwa ukabaza kuri Hopital ya Police ku Kacyiru, mperuka bavuga ko bubatse labo iyipima ariko sinzi niba baratangiye gukora. Ihangane !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe