Isakoshi yo gusohokana

Yanditswe: 04-10-2014

Ubusanzwe iyo umuntu ashaka kwambara neza atekereza ku myenda n’inkweto gusa, ariko burya isakoshi nayo igira uruhare runini mu gutuma ugaragara ko wambaye neza.

Mu minsi isoza icyumweru haba hari ibikorwa byinshi bifasha abantu kuruhuka mu mutwe ,dore ko haba hari abamaze icyumweru bataruhuka, bikaba byiza rero iyo usokanye n’umuryango wawe umukunzi cyangwa inshuti mugafatanya kwishima, bikaba akarusho iyo wambaye neza ukwitwaza n’isakoshi nziza.

Iyi sakoshi iberanye no kuyisokana kuko iri mu rugero, si nini cyane kandi si gato ku buryo ushobora gutwaramo udukoresho twagufasha mu gihe wasohotse nka maquillage, umupira wimbeho n’umutaka dore ko ari mu gihe cy’imvura .

Usibye kuba ifite akamaro ko kukorohereza gutwara ibintu iyi sakoshi igaragara neza kandi igatuma urimba biruseho.

Gracieuse

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe