Amandazi yo mu ifu y’ibigori
Yanditswe: 05-10-2014
Ibikoresho
Ifu y’ibigori g 250
Amagi 5
Amavuta yo mu bunyobwa ¼ ya litiro
Isukari iseye cyane g 100
Uko bikorwa
Shyira ifu mu gikoresho cyiza umeneremo amagi
Ongeramo isukali
Vanga kugeza igihe bibaye nk’ubugari
Canira amavuta ashye neza
Mu gihe udafite icyo ukatisha ushobora gukoresha ikiyiko, ukajya ukata kuri bwa bugari unaga mu mavuta
Hindura impande zose zishye
Byakuwe kuri meilleurduchef.com
Ibitekerezo byanyu
5 octobre 2014, 06:43, yanditswe na Ishimwe theogene
Ushaka amahugurwa wayaBona he ?
3 novembre 2014, 13:50, yanditswe na irumva emmanuel
inama nziza nizo dushakamuduha
6 décembre 2014, 09:00, yanditswe na Kayirangwa Aline
Twishimiye uko utwigisha guteka bya kizungu. None ushobora kujya udufasha ukatubibwira hagati ya etape n’iyindi igihe kiba gihari. Urugero nyuma y’amavuta, akamara iminota runaka,ugashyiramo inyama, nyuma y’iminota runaka, gutyo gutyo...Urakoze cyane.
27 décembre 2014, 07:49, yanditswe na Nizigama prosper
Ndabaramukije amahoro y’Imana. Nagira mbaze ko bikunda gukora ivyo bitumbura ata magi arimo ? Murakoze.
Npcc
29 décembre 2014, 01:13, yanditswe na Astrida
wagerageza ukareba icyo uyasimbuza ariko ntago bigira gout/test imwe
14 janvier 2015, 04:45
Murakoze kandi Imana ijye ibaha umugisha k’ubwitange mukora.
Mushobora kutwigisha gukora amandazi y’ifarini arimo amagi ?
bye
14 janvier 2015, 13:47, yanditswe na Astrida
yego tuzabibageza mu minsi iza