Gahunda zishyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa

Yanditswe: 07-10-2014

Kera abakobwa bari mbarwa mu mashuri ,ugasanga bo basigara bakora imirimo yo mu rugo naho basaza babo bakajya kwiga. Kuri ubu guverinoma y’u Rwanda yashyizego gahunda zitandukanye zishyigikira umwana w’umukobwa ngo nawe agire uburenganzira bwo kwiga.

Ubwiherero bwagenewe abakobwa : Nyuma yo gusanga ko imiterere y’umubiri w’abakobwa iri mu byabuzaga abakobwa kwiga mu gihe bagiye mu mihango, guverinoma y’u Rwanda yashizeho icyumba cy’abakobwa gifasha abakobwa kugira isuku mu gihe bari mu mihango.

Gukangurira ababyeyi kohereza abana bose mu mashuri : abana bose baba abakobwa n’abahungu bagomba kugira uburenganzira bwo kwiga nta vangura ribayeho.

Gutegeka ababyeyi gusubiza mu ishuri abana bacikije amashuri kubera gutwita : hari abana batwara inda bakiri bato bitewe n’imyitwarire mibi cyangwa bakaba barazitewe n’ababashutse. Leta y’u Rwanda ikangurira ababyeyi kongera gusubiza mu ishuri abo bana b’abakobwa.

Gushyira imbaraga mu masomo yigisha ubuzima bw’imyororokere : abana b’abakobwa cyane cyane bakunze kugwa mu mutego wo kubwirwa amakuru atariyo ku buzima bw’imyororokere ndetse bikaba byabaviramo inda zitateganijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikabaviramo kureka kwiga, akaba ariyo mpamvu amasomo yerekeye imyororokere akwiye gushyirwamo ingufu ndetse n’ababyeyi bakabiganiriza abana babo.

Kukangurira abakobwa kwiga amasomo y’ubumenyingiro : hari amasomo amwe n’amwe abakobwa bagitinya kwiga kandi ariyo y’abafasha guhangana ku myanya y’imirimo, bakaba bakangurirwa kutitinya bagatinyuka kwiga bene ayo masomo y’ubumenyi n’ubumenyingiro.

Gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri : iyi gahunda iri mu zorohereza abana b’abakobwa kwiga kuko hari ababyeyi bitwazaga ko badafite amafaranga
y’ishuri bagahitamo kurihira abana b’abahungu gusa.

Kugaburira abana ku mashuri : abana benshi cyane cyane aba bakobwa bagorwaga no gutaha bakajya guteka bikabacyerereza ndetse hakaba n’ababibura, ariko kuri ubu gahunda yo kugaburira abana ku mashuri iri mu byakemuye icyo kibazo.

Byakuwe muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe ku ihame ry’uburinganire mu barimu no mu buyobozi bw’amashuri bakozwe na VSO Rwanda ku bufatanye na PRO-FEMMES TWESE HAMWE.

Ibitekerezo byanyu

  • Umwana Umuhoza mu Kagari ka Nyanza /Kicukiro yatsindiye kujya mu mashuri y’isumbuye ariko nyina ntabushobozi afite bwo kumuha ibikoresho asabwa muri secondaire kuko afite umushinga wamutangira minerval. Mbese ko se ngo ari umusirikare afite ubushobozi nubwo yatandukanye na nyina w’uwo mukobwa, haba hari urwego uwo mwana yakwitabaza ngo abone uburenganzira bwe ko mbona nyina nawe ntacyo bimubwiye ko asa n’uhima uwo mwana nkaho ari bwo buryo bwo kwihimura k’uwo mugabo baba barahemukiranye ? Nagerageje guhamagara uwo mugabo kuri numero ye uwo mwana yampaye, mubwiye izina ry’uwo mwana ahita afunga telephone .

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe