Amabara akeye ku mwambaro wa week end

Yanditswe: 09-10-2014

Mu minsi yo hambere amabara akeye yiganjemo ayagaragara cyane ( couleurs piquantes), ntiyarakunzwe nkuko bimeze muri ino minsi aho usanga abantu benshi bakunze kwambara amabara agaragarira amaso cyane.

Ubusanwe iyo umuntu yambaraga rimwe mu mabara ari piquantes yashyiragaho irindi bara ryijimye ariko kuri ubu uzasanga bimaze kuba akamenyero kubona umuntu yambaye amabara arenze abiri kandi yose agaragara cyane.

Nubwo amabara akeye ari mu mabara agezweho, biba byiza mu gihe wambaye bene aya mabara kutisiga amamaquillage menshi kuko usanga byabaye akavuyo iyo umuntu yisize maquillage nazo zipika yambaye n’imyenda ipika.

By’umwihariko ku ifoto hariho moderi yerekana umucyo ndetse no kuruhuka. Ukaba wayambara uruhutse cyangwa usohotse nko gusura abantu bakuze kandi wubashye.

Iyi moderi yahimbwe na Tsapa yerekanywe muri kigali fashion show 2013

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe