Denise, umukinnyi wa basketball muri APR

Yanditswe: 13-10-2014

Uwase Denise ni umwe bakobwa bake bakora umwuga wo gukina basketball mu Rwanda ndetse akaba yifuza kuba yagera ku rwego mpuzamahanga.
Denise ngo yakunze gukina cyane nyuma yaho umuyobozi w’ikigo yigagaho mu mashuri yisumbuye y’icyiciro rusange, yahoraga abibutsa ko abakobwa bakwiye guhagurikira imikino.
Denise yahereye ubwo akina basketball, ava ku kuba yarakiniraga ikigo yigagamo mu mashuri yisumbuye aza gukinira kaminuza ya Butare( UR Butare campus)
Muri 2012 Denise yaje guhamagarwa mu ikipe ya APR y’abatarengeje imyaka 18 kugeza na n’ubu akaba agikinira ikipe y’abakobwa ya APR muri basketball

Denesi ni uwa gatatu uvuye ibumuso

Kuri Denise ngo abona imbogamizi ziri mu mikinire y’abakobwa, harimo kuba abantu batarumva ko abakobwa bashoboye gukina kandi ku rwego rwabo. Izindi mbogamizi ni uko abatanga ubufasha mu mikino haba mu mafaranga cyangwa ibikoresho badatanga ku buryo bungana nubw’ abana b’abahungu, ku buryo usanga harimo ubusumbane bukabije.

Mu rwego rwo guteza imbere imikino mu bagore ngo Denise yumva hagakwiye kujyaho gahunda zishishikariza abana b’abakobwa gukina ndetse ku babigezemo bakabaha ubushobozi n’ ubufasha bituma bagura impano yo gukina bifitemo, kandi mu bayobozi bakuru bahagarariye abagore mu nzego zose bagateza imbere sport y’abari n’abategarugori.

Ikindi ngo cyafasha guteza imbere siporo y’abagore ngo n’uko amakipe y’abagore yayoborwa n’abagore kuva ku mutoza kugeza ku munyamabanga kuko ama fédération aba ari ibitsina byombi ariko ugasanga nta bagore bagaragaramo ngo bavugire bagenzi babo.

Denise kandi agaruka ku bakobwa n’abagore batinya kugaragaza impano zabo cyane cyane muri siporo ngo batazatera nk’abahungu ko ibyo biba ri ukwibeshya cyane ko ahubwo siporo ari kimwe mu bituma umuntu agira umubiri umeze neza kandi igafasha gusabana n’bandi no kuruhuka mu mutwe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe