Ibihano bihabwa uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: 13-10-2014

Mu Rwanda itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo zaryo hateganwa ibihano bikurikira ku bakoze ihohotera rishingiye ku gitsina, tukaba tugiye kubagezo zimwe muri izo ngingo.

Ingingo ya 16 : Igihano cy’uwafashe undi ku ngufu

Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gufata undi ku ngufu ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo uwafashwe ku ngufu byamuteye indwara, yaba iyo ku mubiri cyangwa iyo mu mutwe, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) kandi agatanga n’amafaranga yo kuvuza uwo yafashe ku ngufu. Iyo iyo ndwara idashobora gukira cyangwa bimuviriyemo urupfu, uwakoze icyo cyaha ahanishwa gufungwa burundu.

Ingingo ya 18 : Igihano cy’utita ku mwana hashingiwe ku gitsina

Umuntu wese utita ku mwana yabyaye kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa, akamutoteza cyangwa agatoteza uwo bamubyaranye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itatu (3). Umuntu wese utita ku mwana ashinzwe kurera ashingiye ku gitsina, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 19 : Igihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe

Ukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).
Ingingo ya 20 : Igihano cy’uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe
Ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), umuntu wese ugaragaweho igikorwa cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Ingingo ya 21 : Igihano cy’uwagaragaweho igikorwa cy’ubushoreke
Ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw) umuntu wese ugaragaweho igikorwa cy’ubushoreke. Ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo umuntu wese wemeye kuba inshoreke.

Ingingo ya 36 : Igihano cy’uwanga gutabara uwahohotewe cyangwa uwanga gutanga ubuhamya ku ihohoterwa

Umuntu wese wanze gutabara cyangwa gutabariza uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwanze gutanga ubuhamya ku ihohoterwa ryamukorewe cyangwa ryakorewe undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Byanditswe hifashishijwe inama nyungurana bitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yabaye kuya 10 Ukwakira abatanze ibiganiro barimo Hon. Jean Damascene Bizimana na Ministri w’ubutabera Johnston Busingye bagaragaje ko hakenewe gukazwa ibihano mu rwego rwo kurushaho gukumira ihohoterwa n’ibindi byaha bifitanye isano naryo nk’icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe