Uko Thanksgiving yateguwe na Ebenezer Prayer Group yagenze.

Yanditswe: 13-10-2014

Ebeneze Prayer Group, ihuriro ryiganjemo abagore b’abakristu bakoze umugoroba wo gushima Imana bifatanije na mugenzi wabo Esperance Buliza wari wujuje imyaka 50 y’amavuko ku wa gatandatu washize.

Muri uwo mugoroba habaye guhimbaza Imana n’abaririmbyi, kumva Ijambo ry’Imana na pastor Lili wo mu rusengero rwa East Wing ndetse n’ubuhamya butandukanye bw’abadamu ndetse no gusangira ku meza.

Nkuko Icyari kigambiriwe byari ugushima Imana, pasteur Lili yasobanuye impamvu ari byiza gushima Imana, n’uburyo byakorwamo. Yahamagariye abagore kwirinda guhora baganya ahubwo ko bagomba gushima ibyo bafite.

Esperance wari wagize isabukuru ndetse wari wakiriye abo badamu basaga 100 iwe mu rugo nawe yashimiye Imana n’abantu by’umwihariko abamutabaye mu gihe inzu ye yahiye igakongoka igashira nta kintu bakuyemo. Akaba yaravuze ko ibyamubayeho byamuteye ishyaka ryo gukorera Imana aho nyuma yaho yahize atangize itsinda ry’abakobwa n’abadamu bashyigikirana mu masengesho.

Espérance (Mama espé) wari wagize isabukuru

Abadamu 2 batanze ubuhamya, uwitwa Béa yavuze uburyo yabyaye abana batatu icyarimwe nyuma yo kubura urubyaro mu gihe cy’imyaka 8 ndetse yabatwise arwaye indwara ikomeye yashoboraga kumuhitana. Undi mudamu nawe witwa Claire yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakize indwara nyuma yo gusengerwa kandi kwa muganga bari barayobewe iyo ariyo haba inaha, muri kenya ndetse no mu buhinde bose babiyobewe.

Iri tsinda rya Ebenezer Group ryateguye uyu mugoroba rihurira kuri whatsapp aho ubakuriye aboherereza ijambo ry’Imana buri munsi ndetse bakanasengerana aho baba baherereye ku isi yose.

Abitabiriye icyo gikorwa cyo gushima Imana

Pasteri Lili ari kwigisha

Abagize itsinda rya Ebenezer Prayer Group

Ibyishimo byari byose

Abagize itsinda Mama Espé yatangije

Yanditswe na Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe