Kamonyi : Umugoroba w’ababyeyi wagize umumaro munini mu mibanire y’ingo

Yanditswe: 13-10-2014

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kamonyi baremeza ko ibiganiro bibera mu mugoroba w’ababyeyi byagize umumaro mu mibanire y’abashakanye haba mu mibereho myiza ndetse no mu mibanire n’abaturanyi.

Umugoroba w’ababyeyi watangijwe ari urubuga rufasha abagore gukemura ibibazo bahura nabyo, ariko bitewe n’umumaro wagaragaje mu karere ka Kamonyi binyuze mu nyigisho zitangwa n’umuryango RWAMREC zerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye kw’abashakanye, wahinduriwe izina ubu ni “Umugoroba w’abashakanye”. Iri zina rifasha abashakanye kurushaho kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane mu ngo no mu baturanyi.

Kamagaju ni umuturage utuye mu karere ka Kamonyi akaba no mubagize imboni za RWAMREC, aremeza ko bagikoresha ijambo “umugoroba w’ababyeyi “ witabirwaga n’abagore gusa ariko ngo aho batangiriye gusangiza rubanda nyamwishi inyigisho bahabwa na RWAMREC zerekeye ubwuzuzanye mu bashakanye, bahisemo guhindura izina riba umugoroba w’abashakanye, ubu ni gahunda zireba buri wese wubatse.

Akomeza asobanura ibyo baganira nk’abashakanye ati” tuganira ibyerekeranye n’ubwuzuzanye ,kurwanya ihohoterwa rikorera mu ngo nyuma hakazaho ibikorwa by’iterambere kuko nta terambere ryagerwaho nta bwumvikane, tukaboneraho kuva ubuhamya bw’abantu bwite bahinduwe n’ibyo tuganira n’abataragira ubushake bwo guhinduka bakabareberaho.”

Mukamana Vestine avuga ko umwiryane no kutaganira n’uwo bashakanye byababeraga imbogamizi ku iterambere ry’umuryango bikagira n’ingaruka k’uburere bw’abana. Nyuma yokwitabira umugoroba bita uwabashakanye, yigishijwe guca bugufi akereka umugabo ko amwitayeho igihe icyo aricyo cyose atahukiye, akamwakira neza ngo abone aho ahera amuganiriza.Ubu urugo rwabo rwabanye bandebereho mu mibanire myiza nk’abashakanye.

N’ubwo imyumvire ya bamwe mu bagabo igaragaza ko umugoroba w’ababyeyi ugenewe abagore gusa, Shyaka Hasan ni umugabo wahinduwe n’inyigisho za RWAMREC akanazigeza no ku bandi mu mugoroba w’abashakanye, mu gihe mbere y’iz’inyigisho yari indakoreka, urugo rwe rurangwamo n’umwiryane no guhohotera umugore. Amaze gucengerwa no kwimakaza ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa ngo yatangiye gukanguri abaturanyi n’indi miryango kwitabira inyigisho zitangirwa mu mugoroba w’abashakanye.

Nyuma y’ihinduka rya Shyaka Hasan, ubu ntaterwa isoni no gukora imirimo bamwe bita iy’abagore. Agira ati” ubu sinterwa isoni no koza amasahani, gutera intabire, gukubura , guheka umwana n’ibindi shoboye gufatanya n’umugore wanjye.” Avuga kandi ko yishimira intambwe agezeho mu rwego rw’ubukungu n’uburere aha abana be. Hasan yiyemeje kugeza inyigisho z’ubwuzuzanye m’umurenge wa Musambira ndetse n’ahandi hose mu rwego rwo guhindura abafite imyumvire nk’iyo yari afite mbere.

Murerwa Maria, umukozi ushinzwe uburinganire n’iterembere mu karere ka Kamonyi yemeza ko inyigisho zerekeye kurwanya ihohoterwa ribera mu ngo, uburere bw’abana,isuku n’ imibereho myiza y’ingo zitangirwa mu mugoroba w’ababyeyi zikomoka ku mahugurwa atangwa na RWAMREC yahawe imboni z’uyu muryango ngoziyakwize mu baturage batuye Kamonyi. Ngo bitewe n’ubwitange bw’izi mboni mu gukwirakwiza izi nyigisho muri gahunda y’umugoroba w’abashakanye, ngo zinjiye mu mitwe y’abawitabira ndetse bakaba bagaragaza ikinyuranyo na mbere ku mibereho mwiza.

Gahunda y’umugoroba w’ababyeyi yatangijwe k’umugaragaro na madame wa Perezida w’u Rwanda muri Werurwe 2013, ufite inshingano zo gufasha ababyeyi kungurana ibitekerezo ku mibanire,kunoza uburere bw’abana, kumva no kugira inama abahuye n’ihohoterwa no kuganira kuri gahunda z’iterambere. Ibi nibyo byateye imbaraga abatuye I Kamonyi kwitabira iyi gahunda, nyuma yo kuyisobanukirwa binyuze mu nyigisho bahawe mu mahugurwa n’umuryango RWAMREC mu rwego rwo kugendana n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye 2020.

Ignace NGIRABAKUNZI kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe