Ibimenyetso bya kanseri y’ibere

Yanditswe: 16-10-2014

Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri zizwi cyane ku bagore bari mu kigero icyari cyo cyose ariko ikaba ikunzwe kwibasira abagore barengeje imyaka 40, ndeste ikaba ishobora gufata abagabo. Kumenya ibi bimenyetso byayo ni kimwe mu byagufasha gutangira kwivuza hakiri kare

Utubyimba mu ibere tutaryana: utubyimba twose mu ibere siko tuba ari ikimenyetso cya kanseri ariko mu ihe twagaragaye ni byiza guhitaira kureba muganga kuko dushobora kuba turimo kanseri.

Guhinduka ku ruhu rw’ibere: ibere rishobora gutangira guhinduka rikanyarara, ritukura no kubyimba ku ruhu rw’imbere.

Kubyimba mu kwaha cyangwa hakazamo utubyimba: ahantu ha mbere kanseri y’ibere itangira gukwirakwira ni mu duturungunyu duhererye mu kwaha

Ibindi bimenyetso:

  • Impinduka ku mubyimba cyangwa ku miterere y’ibere
  • Imoko nayo ishobora kubyimba cyangwa ikaba ntoya
  • Kuba hari ubwo imoko ishobora kuvamo utuzi dushobora kuba amaraso
  • Hari ubwoko bwa kanseri bushobora guteza uduheri ku muzenguruko w’imoko bikaba nk’indwara y’uruhu.
  • Rimwe na rimwe hashobora kuba uburibwe mu ibere

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda iyi ndwara abaganga bavuga ko ari ngombwa kumenya amabere yawe, ukamenya niba hari impinduka zayabayeho. Mu gihe vumvise hari impinduka ni byiza kwihutira kureba muganga hakiri kare kuko burya kanseri y’ibere ishobora kuvurwa igakira hafi 100% iyo ivumbuwe kare.

Uko wakurikirana amabere yawe

  • Kwisuzuma buri kwezi
  • Kwisuzumisha kwa muganga buri kwezi
  • Ku bagejeje imyaka 40bakwiye gusuzumisha amabere yabo buri mwaka mu byuma byabugenewe.

Byakuwe mu nyandiko ‘Ubukangurambaga kuri Kanseri y’Ibere’ yateguwe na Conquer Breast Cancer Association(CBCA)

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.