Ibintu byafasha umwana kwigirira icyizere

Yanditswe: 16-10-2014

Kwigirira icyizere ku mwana ni ukuba umwana yumva yisanzuye, atisuzugura,abasha kuvuga cyangwa gukora icyo yatekereje nta bwoba,nta gushidikanya afite.
Kwigirira icyizere bituma umwana abaho aguwe neza ,bituma ibyo yifitemo(impano, kuvumbura ...) bijya hanze mu buryo bworoshye. Kwigirira icyizere bituma umwana atera imbere yaba mu bimurimo cyangwa ibyo yiga. Dore bimwe mu byafasha umwana kwigirira icyizere:

Kwirinda kubwira umwana amagambo amuca intege: Ababyeyi bashobora gutuma abana babo bitakariza icyizere mu gihe bahora bababwira amagambo mabi yo kubaca intege nko kubabwira ngo ntacyo bazimarira, uri mubi, sinkunda amenyo yawe, mbega igitwe! n’ibindi. aya magambo atuma umwana yumva nta kigenda cye

Kureka umwana agakora mu gihe agize ubushake: Niba umwana ashaka kwigana imirimo y’abakuru muhe urubuga. Hari amakosa akunda gukorwa n’abarera umwana :urugero: niba umwana ashatse kugira icyo akora nko kwandurura nk’ibintu bimeneka akavugirizwa induru, yashaka gusasa bati jyenda ntabyo uzi, yajya kwigaburira ku meza cyangwa kwirisha bati reka ntiwabishobora, yasaba kwiyoza bati wintesha igihe wowe se urabona ubizi ...ibyo byose n’ibindi twavuga bituma umwana yibwira neza ko ntacyo ashoboye bikamwangiza

Kumubwira ibyo yakoze neza akenshi kurusha kumubwira amakosa ye: mu gihe umwana yakoze amakosa ni byiza kumuhana ariko na none guhora umubonamo amakosa kurusha ibyiza akora bituma umwana ahora yibona ko ari umunyamakosa gusa. Ni byiza rero kubwira umwana ibyiza akora kurusha guhora umubwira amakosa ye n’ububi bwe.

Subiza ibibazo by’umwana uvugisha ukuri: Hari ikigero abana bakunda kubaza ibibazo byinshi nabo iyo badasubijwe ngo bashire amatsiko bituma bitakariza icyizere. Ni byiza rero gusubiza umwana ibyo akubaza kandi ukirinda kumubeshya,Menyereza abana bawe kubaganiriza: iyo uganiriza abana bagira umwanya munini wo kukubwira ibibarimo naho bagana.

Dore bimwe mu biranga umwana utifitiye icyizere ukeneye ubufasha bw’abamurera:

Umwana utifitiye icyizere akenshi uzasanga atinya, yisanzura gusa ku muntu yabonye umwakira. Bene uyu mwana biramugora gusuhuza abashyitsi, kujya mu bantu benshi, kuba yaririmbira abantu mu ruhame, ibyo avuga nubwo byaba ari byo ubona bituruka kure, ntakunze gukinira ahari abantu bakuru, umubaza ikintu agasubiza buhoro asa nk’ufite ubwoba cyangwa ukamubaza ntagusubize, ntakurebe mu maso, iyo afite ikibazo kukivuga biramunanira, akaba yakwinyarira kuko yatinye kukubwira ko ashaka kujya kuri toilette,
Umwana utifitiye icyizere ashobora kandi guterwa ubwoba n’abandi agakora amakosa adasanzwe akora, kubera ubwoba bw’uko abandi batamwakira.

Gufasha umwana kwigirira icyizere rero ni ingirakamaro kuko ari kimwe mu bintu biha umwana urufatiro rw’ubuzima rukomeye azubakiraho n’ibindi.

Diane Muhimakazi email: dianessa5@yahoo.fr, tel 07888188980

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.