Uko wafata neza umusatsi ukoresheje igi

Yanditswe: 20-10-2014

Umusatsi ni kimwe mu bigaragaza ubwiza bw’umugore, ariko hari bamwe usanga imisatsi yarabananiye ikaba ipfuragurika, idakura, ikomera n’ibindi. Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imisatsi ushobora kwifashija igi, ukagira imisatsi iteye ubwuzu nkuko ubyifuza.

Bamwe mu batunganya imisatsi twaganiriye batubwiye ko mu gihe umukiliya aje abagana afite ikibazo mu musatsi we babanza bakamurangira umuti w’igi ribisi byananirana bakabona kumushyiriramo andi mavitamini.

Omar utunganya imisatsi mu Isaro Saloon avuga ko hari abantu benshi yashyiriye igi mu musatsi, kuri ubu bakaba baragize imisatsi mwiza.
uko wasiga igi mu mu mutatsi.

Fata igi rimwe cyangwa se abiri niba ufite umusatsi mwinshi ubundi uyamene ufate umuhondo wayo uwushyire mu gasorori ukoroge.

Muri ya magi akubise ongeramo ikiyiko 1 cy’amavuta ya elayo (olive oil) ubundi wongere uvange neza
- Fata ya mvange usukemo ¼ ya litiro y’amazi y’akazuyazi.
- Pfundikira ukoresheje umufuniko wa plastic mu gihe utarabikoresha
- Fura mu mutwe ukoresheje shampoo, wihanaguze igitambaro cy’amazi gifite isuku ihagije kugira ngo humuke neza.
- Hanyuma ufate kimwe cya kabiri cya ya mvange y’igi, amazi n’amavuta ya elayo ugisuke mu mutwe hejuru hanyuma ikindi gice ugisuke ku mutwe aho umusatsi utereye ubundi ukoreshe intoki zawe ugerageza kubikwirakwiza mu musatsi hose.
- Jya muri casike umuremo iminoto iri hagati ya 10 na 20 ariko wirinde gutindamo kuko utinzemo protein zo mu igi zishobora gutuma umusatsi wumirana
- Mesa mu mutwe ukoresheje amazi y’akazuyazi na clarifying shampoo

NB: ibi bikorwa rimwe mu kwezi kuko uramutse ukoresheje igi birenze inshuru 1 mu kwezi ushobora kwiyangiriza umusatsi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.